Mu ijoro ryo kuwa 29/rishyira taliki ya 30 Kanama 2022 inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birashya birakongoka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nsengiyumva Pierre Célestin avuga ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi.
Ati“Hahiriyemo ibicuruzwa by’ubwoko bwose kuko harimo matela, imyenda y’abagabo n’ibindi byinshi.”
Nsengiyumva yavuze ko uwacururizaga muri iyi nyubako yakodeshaga, cyakora bakaba biyambaje Ishami rya Polisi y’Iigihugu rishinzwe kuzimya umuriro (Fire brigade of Police).
Gitifu yavuze ko iyi nzu nta bwishingizi yari ifite, kugira ngo hishyurwe indi n’ibicuruzwa byahiriyemo.
Source Umuseke