
Muri Kigali no mu Ntara, amacupa ya pulasitike akomeje gukoreshwa inshuro nyinshi kuko hatashyizweho uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze yayo nyuma yo kuvamo amazi.
Amacupa abakora inzoga ndetse n’abacuruza amavuta y’ubuto bakunze gukoresha ni ay’uruganda rw’Inyange Industries na Sulfo Rwanda Industries. Ibi binyuranyije n’amategeko, nyamara gufata no guhana ababikora biracyagoranye.
Amayeri ni yose ku bacururiza bundi bushya mu macupa ya pulasitike ubusanzwe aba yaravuye mu nganda ziyacururizamo amazi. Umwe mu bacuruzi wo muri Kicukiro ucuruza inzoga ya Gubwaneza agira, ati “hari abakora izi nzoga bafite ibyangombwa by’ubuziranenge, bakazikora mu macupa y’icyuma zikagurishirizwa ahantu ho mu mijyi.
Gusa abacuruzi bo mu nkengero z’Umujyi wa Kigali n’ahandi hatagaragara cyane bahacururiza inzoga zipfundikiye muri pulasitike kandi babizi ko bitemewe”.
Bimwe mu binyobwa ushobora kubona mu icupa ry’icyuma no muri pulasitike kandi bifite icyangombwa cy’ubuziranenge harimo Umwenya ukorerwa mu Karere ka Musanze na Gubwaneza ikorerwa ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. Gusa ubu ikozwe muri pulasitike yahinduriwe izina isigaye yitwa ‘’Gikundiro Tangawizi.’’
Izo nzoga zifunze mu macupa ya pulasitike hamwe zicuruzwa ku mugaragaro, ahandi zigacuruzwa rwihishwa. Izifite icyangombwa cy’ubuziranenge ni Isano Ginger bakunze kwita Icyatsi na Gubwaneza, naho izidafite icyangombwa cy’ubuziranenge ariko zikaba zicuruzwa harimo Gubwa neza Munyarwanda, Somahoo Soft Drink na Buzima Bwiza.
Ukigera ku Kimisagara hafi ya ruhurura ya Mpazi uhasanga abagore boza amacupa yavuyemo amazi n’inzoga z’inkorano kugira ngo bayagurishe rwiyemezamirimo wiyemeje gushora imari muri ubwo bucuruzi bw’amacupa yakoreshejwe inshuro nyinshi.
Abo bagore bavuga ko koza ayo macupa ya pulasitike ari umwuga ubatunze kuko icupa rimwe barigurisha amafaranga y’u Rwanda 20.
Amacupa yakoreshejwe muri Kigali no mu Ntara
Umwe mu bacuruza ayo macupa yakoreshejwe uzwi ku izina rya Bosco avuga ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitike ishuro nyinshi atari we kigomba kubazwa, nubwo yiyemeje gushora imari muri ubwo bucuruzi.
Abishimangira muri aya magambo agira ati “Ikintu cyiza ni ukuzagenda mugahagarika ziriya nganda zizana izo pulasitike, mugahagarika Inyange, mugahagarika abakora amazi ya Nili…kugira ngo icyo kintu kizacike bizava muri ziriya nganda. Kuba mbona abakiliya ni uko amacupa yanjye adahenda. Abafite inganda bavuga ko icupa ry’icyuma ribageraho rihagaze amafaranga arenga magana abiri, iyo rero aribonye ritagejeje no ku mafaranga ijana na we bimufasha gukorera muri Kigali no mu ntara”.
Umwe mu bafite uruganda rukora inzoga wanze ko amazina ye atangazwa yunga muri ariya magambo ya Bosco avuga ko impamvu atareka amacupa ya pulasitike ari uko ay’icyuma ahenda, ndetse n’abakiliya be bakaba batamenyereye kunywera mu macupa y’icyuma.
Undi mucuruzi w’inzoga ukorera mu Karere ka Musanze avuga ko yakundaga gucuruza inzoga yitwa Gubwaneza ikorwa na Eden Business ya Rekeraho Emmanuel ifunze muri pulasitike ntibimutere igihombo, ariko aho itangiriye gushyirwa mu icupa ry’icyuma yatangiye guturika inzoga ikameneka, ari yo mpamvu yongeye kurangura Gubwaneza ipfundikiye muri pulasitike.
Iki kibazo cy’amacupa ya Gubwaneza aturika, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakibajije Samuel uhagarariye Eden Bisiness mu Rwanda kuko Rekeraho Emmanuel nyiri kampani asigaye akorera cyane mu mahanga, asubiza ko icyo kibazo kigeze kubaho mu duce tumwe na tumwe twa Kigali no mu ntara.
Ntihateganyijwe aho amacupa agomba kujya nyuma yo gukoreshwa
Uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rukora amazi ya Nili ni rumwe mu rukoresha amacupa ya pulasitike ruyapfunyikamo amazi. Ku kibazo cy’aho ayo macupa ajya nyuma yo gukoreshwa, ubuyobozi bwarwo ntibwabonetse kugira ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo.
Umwe mu bakozi b’uru ruganda wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko na bo bazi ko hari abacuruza amavuta y’ubuto abandi bagapfunyika inzoga mu macupa ya Nili, ariko ko nubwo bikorwa bitemewe kuko nta n’umwe babihereye uburenganzira. Ubwo yabazwaga uburyo bakorana n’abakiliya babo kugira ngo ayo macupa adakoreshwa n’undi muntu, yasubije ko ntabwashyizweho.
Tariki ya 12 Nyakanga 2022, saa sita n’iminota ine, ku murongo wa telefone umunyamakuru yashatse kumva icyo ubuyobozi bwa Inyange Industries buvuga mu kuba hari inganda zenga inzoga zigapfundikirwa mu macupa yayo, umukozi wayo ushinzwe kwakira abantu avuga ko ntacyo ashobora gutangaza ahubwo agomba kujya mu mujyi mu nyubako ya Pension Plaza mu igorofa rya 14 kuko ariho umuvugizi wa Crystal Venture (nyiri Inyange Industries) akorera kugira ngo amuhe amakuru.
Tariki ya 14 Nyakanga 2022, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagiye aho Crystal Ventures ikorera, ushinzwe kwakira abantu (receptionist) abwira umunyamakuru ko nta mukozi bagira ushinzwe kuvugana n’abanyamakuru ndetse ‘’ko n’umuyobozi mukuru wabo atarumva aho avugana n’abanyamakuru kuko ibyo bakora atari ngombwa ko bijya mu itangazamakuru.’’
Ubuziranenge bushidikanywaho
Uzabakiriho Jean de Dieu utuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha avuga ko yakundaga kunywa inzoga yitwa ISANO GINGER nyuma arwara mu nda ajya mu bitaro bamusangamo indwara zituruka ku mwanda. Yavuze ko abagura amavuta apfundikiye muri pulasitike ubuzima bwabo buri mu kaga kuko hari aba yatoraguwe mu bimoteri.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA/ Food Drug Authority) Dr. Emile Bienvenu, yamaganye abapfunyika inzoga mu macupa ya pulasitike kuko bituma inzoga itakaza umwimerere wayo.
Dr. Emile yagize ati “Gupfunyika inzoga mu macupa ya pulasitike bituma inzoga zitakaza umwimerere bityo igihe iyo nzoga yakagombye kumara kigabanuka.”
FDA ivuga ko iyo ifashe inzoga ziri mu macupa ya pulasitike izikura ku isoko ishingiye ku itangazo rifite nimero DIS/2682/FDA/2020 ryo ku wa 18 Ugushyingo 2020 ribuza abafite inganda kudapfunyika inzoga mu macupa ya pulasitike.
Kimwe mu kinyobwa cyakuwe ku isoko ku bwo gupfundikirwa mu macupa ya pulasitike harimo ikitwa “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” cyakuwe ku isoko tariki ya 7 Nzeli 2021.
Amafoto atandukanye











