
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bagiye kubimburira abandi mu mushinga wo guhabwa imbabura zirengera ibidukikije, mu mushinga w’ ikigo cyitwa Quality Engineering company Ltd(QEC Ltd) mu bufatanye na BB Energy na Société Petrolière (SP).
Uyu mushinga watangijwe na UMWIZERWA Prosper ‘umuyobozi wa QEC Ltd kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, mu nama yabereye mu Karere ka Rwamagana muri imwe mu mahoteri ahabarizwa.
Umuyobozi wa QEC Ltd mu muhango wo kumurika uyu mushinga, yavuze ko wateguwe mu rwego rwo kunganira Guverinoma y’ u Rwanda mu ngamba zo kubungabunga ibidukikije, gufasha abaturage kubahiriza izo ngamba, kuborohereza kurondereza ibicanwa, hakanaboneka akazi ku rubyiruko no ku baturage muri rusange. Yakomeje avuga ko bagiye gutanga izo mbabura bahereye mu mirenge 5 muri 14 y’ Akarere ka Rwamagana, bikazakomereza no mu tundi duce tw’Igihugu.

UMWIZERWA Prosper yabwiye IMPAMBA.COM ko izo mbabura zifite umwihariko wo kurengera ibidukikije mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kurondereza ibicanwa, ko zikoze mu bikoresho bigezweho ku buryo ntawe zateza ikibazo kandi ko zizageza ku myaka 5 y’uburambe. Yongeyeho kandi ko izo mbabura zizatangwa ku buntu, ku baturage bazaba batoranijwe n’ubuyobozi, basanzwe bakoresha ibicanwa bikomoka ku nkwi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, MBONYUMUVUNYI Radjab, yashimiye ubuyobozi bwa kampani ya QEC Ltd n’ abafatanyabikorwa bayo nka BB Energy na SP, ku bw’ iki gikorwa no kuba Rwamagana ari yo yabimburiye utundi turere, anavuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage mu guhangana n’ikibazo cy’ ibura ry’ ibicanwa, bikanafasha mu kubungabunga ibidukikije muri rusange.
U Rwanda rwatangiye urugendo rw’ igihe kirekire rwo gukoresha ingufu zitangiza ikirere, kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kongera imibereho myiza mu baturage. Ni muri urwo rwego rwasinyanye na QEC Ltd, BB Energy na SP Rwanda, amasezerano y’ ubufatanye mu kurengera ibidukikije hatangwa uburyo bwo guteka butangiza ikirere. Ni muri urwo rwego, QEC Ltd, SP na BB Energy bazanye imbabura zigezweho zikoreshwa n’abaturage.