Muhanga: Mutekano na Mudugudu barashinjwa kuba inyuma y’abangiza ibidukikije

Umugezi wangijwe

Abatuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi, bavuga ko abanyogosi bamaze kwangiza ishyamba rya Leta n’imigezi iriturukamo, bagashyira mu majwi ushinzwe umutekano ko abyihishe inyuma, gusa we arabihakana.

Bamwe mu batuye munsi y’iri shyamba bavuga ko bamaze igihe batakambira inzego z’ibanze guhera mu Mudugudu wa Karambo batuyemo, ku Kagari no ku Murenge ko abanyogosi bangije ibidukikije ntibigire icyo bitanga ahubwo ushinzwe umutekano n’Umukuru w’Umudugudu bakabareba nabi.

Bakavuga ko bamaze kwangiza hegitari nyinshi bataretse n’imigezi mitoya 2 ihaturuka yiroha mu mugezi wa Bakokwe ushyira Nyabarongo.

Umwe utashatse ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru yagize ati “Abo banyogosi baracukura umusaruro w’amabuye bakuyemo bakawutwara kwa mutekano na Mudugudu inzego z’akarere ni iz’Umutekano zizabugenzure zirebe niba tubeshya.”

Uyu muturage na bagenzi be bahamya ko abo banyogosi abenshi ari abo muri uyu Mudugudu, bakibaza impamvu bangiza ushyamba rya Leta n’imigezi ntibahanwe.

Bati “Amakosa yo kwangiza ishyamba rya Leta n’imigezi twayabwiye inzego kuva ku Mudugudu ukagera ku Murenge ntacyo bigeze bitanga, ahubwo nitwe bahindukira bagatera ubwoba.”

Habimana Gaspard ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu avuga ko adacukura kandi mu banyogosi bahacukura nta numwe azi usibye kumubeshyera.

Ati “Baranshija ibinyoma ntabwo nakora ayo manyanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Ndayisaba Aimable avuga ko aho baherewe raporo bagerageje kurwanya abo banyogosi bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu Mudugudu bagirango iki kibazo ntikikiriho’.

Ati “Ahubwo abayobozi ku rwego rw’Umudugudu nibo badutungira agatoki tukajyayo.”

Ndayisaba yavuze ko mu minsi ishize aribwo baherutse kweguza Umukuru w’Umudugudu wavugwagaho ayo manyanga yo gukorana n’abanyogosi.

Akavuga ko nibasanga mutekano na Mudugudu wasimbuye uweguye babiru inyuma bazahanwa.

Ati “Imirenge yose icukurwamo amabuye usanga yiganjemo iki kibazo, gusa ntabwo dutuje tugiye guhangana n’abangiza ibidukikije tuzababwira icyavuyemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko hari igihe usanga ababuvuga ari abayobozi ba za Kampani bahagaritswe kubera amakosa bagiye bakora mu bihe bitandukanye.

Gusa akavuga ko nibasuzuma bagasanga kwangiza ishyamba rya Leta n’imigezi bikorwa n’abayobozi ku rwego urwo arirwo rwose bifashishije abanyogosi bazafatirwa ingamba zirimo n’ibihano bikaze.

Ati “Cyakora muri raporo nahawe iherekejwe n’amafoto bigaragaza ko abo banyogosi bangije ishyamba n’imigezi kuko usibye amafoto hari na video yabo dufite iki kibazo turacyitaho.”

Sourse: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up