Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Bucyibaruta Laurent mu rukiko rwa rubanda i Paris

Urukiko rwa Rubanda (Court d’assises) rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994.

Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko yaburaniraga muri urwo rukiko guhera tariki 17Gicurasi 2022, ku byaha yari akurikiranweho birimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.

Ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994.

Ibyaha yashinjwaga birimo ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika ahiciwe abatutsi benshi bamaze kuhahurizwa kuko babaga bijejwe umutekano. Nyuma baje kwirarwamo n’abajandarume ndetse n’interahamwe babica mu matariki 15 na 21 Mata 1994.

Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko bumusabira igifungo cya burundu kubera uruhare bwavugaga ko yagize muri Jenoside, rurimo guhuriza hamwe abatutsi mu bice bitandukanye bakaza kwicwa, abikora abizi kandi abigambiriye.

Uruhande rumwunganira rwo rwavugaga ko nta bubafasha yari afite bwo gutuma hatabaho ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri Gikongoro, ngo bwakozwe n’abajandarume kandi nta bubafasha yari abafiteho. Bucyibaruta we avuga ko ahorana ububabare ko ntacyo yashoboye mu gutuma abatutsi bo ku Gikongoro baticwa.

Bucyibaruta aba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up