
Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubera mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022, mbere y’uko umushinjacyaha amusabira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, yaranzwe no gusinzira mu rukiko ndetse no kurira nyuma yo kumva ibyo ashinjwa.
Abanyamakuru babiri bo mu Rwanda boherejwe n’umuryango PAX PRESS kumva uru rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa bemeza ko umushinjacyaha nyuma yo gushinja Bucyibaruta yamusabiye igifungo cya burundu hatitawe mu kuba yari afite umugore w’Umututsikazi cyangwa se hari umuntu yahise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umushinjacyaha Celine VIGUIER yagize ati “Bucyibaruta arashinjwa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu, ntidushinja Bucyibaruta kuba yarafashe umuhoro ngo ateme ahubwo turamushinja kuba nk’umukozi wa Leta yarashyize mu bikorwa amabwiriza ya Guverinoma yari azi neza agamije kwica Abatutsi, turabasaba ko mwamuhamya icyaha cyo gushyigikira ibikorwa bya Jenoside kuri paruwasi ya Kibeho, ku ishuri rya Murambi no kuri Paruwasi ya Cyanika na Kaduha”.
Uyu mushinjacyaha arakomeza agira ati “birazwi neza ko kugira ngo uhanirwe ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu bidasaba kuba wabigiyemo ngo ubikore ubwawe ahubwo kuba uzi uwo mugambi kandi ntugire icyo ukora.Bucyibaruta yari azi neza ko Abatutsi barii bugarijwe n’ubwicanyi ariko ntiyagira icyo akora. Ntiyigeze agerageza kubaza abo yayoboraga ibyo bakoraga ngo babiryozwe.Turahamya ko Bucyibaruta yari azi neza urwari rutegereje ibihumbi by’impunzi z’abatutsi ku ishuri rya Murambi,kuri paruwasi za Kibeho,Cyanika na Kaduha.usibye ku ishuri rya Marie Merci ubundi bwicanyi bwakozwe tariki ya 21 Mata i Murambi, i Kaduha na Cyanika bwakozwe mu buryo bumwe, ibyo bisobanurwa nuko byateguwe mu buryo bunoze, ibyo rero bigahamya ko Bucyibaruta yagize uruhare muri ubwo bwicanyi ari bwo bufatanyacyaha mu gukora Jenoside”.
Umushinjacyaha Celine VIGUIER aragira ati “Twumvise ukuntu Bucyibaruta yakomeje kubaha no kumvira Guverinoma y’Inzibacyuho.Perefe Bucyibaruta yashyigikiye ibikorwa byagiye bikorwa hutihuti byo gushyingura imirambo y’abishwe nta kwita ku kureba niba harimo ugihumeka.Bucyibaruta yatubwiye ko ngo nta jambo yari afite, ibyo sibyo na busa yakomeje gukoresha inama kugera mu kwezi kwa gatandatu 1994, yakomeje kugendana n’abajandarume ndetse hakaba n’abo yagiye yohereza kugira abantu bazana kandi bakabikora.Yakomeje kugendana na capitaine Sebuhura wayoboraga ubwicanyi bivuze ko n’ubwo atari ashinzwe abajandarume yari afite ijambo muri kiriya gihe nk’umuyobozi wa Perefegitura.Kuvuga ko Bucyibaruta yari afite umugore w’umututsikazi cyangwa ko hari umuntu yahishe ibyo ntibikwiye gufatwa nk’igisobanuro na gato kuko hari bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda bagiye bitwazaa ko hari umuntu baba barakijije kugira ngo badahanirwa ibyaha bakoze”.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu
Ubushinjacyaha bwagize buti“Turabasaba guhanira Bucyibaruta ko yatumye ubwicanyi bw’abatutsi bushoboka i Kibeho, i Murambi,Cyanika, Kaduha no kuri za bariyeri hirya no hino muri Gikongoro.Ingingo Bucyibaruta yakomeje kuvuga ko yahabwaga amabwiriza na Guverinoma ntabwo ari yo na gato kuko kubyemera byaba bivuze ko abahutu bose mu Rwanda bashyize mu bikorwa amabwiriza y’ubwicanyi ntabwo ari byo. Perefe Habyarimana wa Butare ni urugero rwiza rw’umuntu wanze gukurikiza ayo mabwiriza kugeza igihe bamwiciye.Bucyibaruta yari afite uburyo bwatumaga agenda ntacyo yikanga ni uko yabashije kujya mu nama i Kigali akabasha kujya i Kibeho,kujya Murambi kujya i Butare n’ahandi”.
Umushinjacyaha Sophie HAVARD yagize ati “ba nyakubahwa mu gihe muzaba mugiye kwiherera ngo mufate icyemezo muri uru rubanza rwa Bucyibaruta muzazirikane ko icyemezo cyanyu kizagaragaza ukuri k’ubutabera, ukuri Bucyibaruta azi neza ariko akaba yaraguhishe muri uru rukiko akanga kukugaragaza. Ukuri muzagaragaza muhamya icyaha Bucyibaruta mukanakimuhanira, mugiye kwandika urupapuro mu mateka ya Jenoside mu Rwanda ibyo kandi mukaba mugiye kubikora mu izina ry’abaturage b’u Bufaransa bose. Byari ngombwa ko twibuka aba bantu bose abagore n’abana n’abagabo barimbuwe ubuzima bwabo bukazima.Bucyibaruta yigaragaje nk’umukozi uzi kubahiriza amabwiriza yose yahabwaga uko yakabaye kugeza no mu gihe cya Jenoside yashimiwe ku mugaragaro kuba yarubahirije amabwiriza yatanzwe na Guverinoma mu gihe cya Jenoside”.
Yakomeje agira ati “uyu mugabo nta muntu yigeze yica n’ukuboko kwe ariko amaraso yose y’abatutsi bishwe muri Gikongoro ari ku mutwe we.hari abantu bahisemo kureka imirimo yabo baranahunga ariko Bucyibaruta si ko yabigenje yahisemo kuguma mu kazi ke kugeza igihe ingabo za FPR zagereye ku Gikongoro, mukwiye kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho kuba yaratumye Jenoside ikorwa i Murambi i Cyanika i Kaduha , kuri Marie Merci, kuri za bariyeri za Gikongoro,ubufatanyacyaha mu byaha byakorewe aho hantu hose. Nimumara kumuhamya ibyo byaha byose muzaba musigaranye umukoro wo kumuha igihano, twe turabasaba ko mwazamuhanira icyo yakoze, ibyaha yakoze ntibisaza birakwiye ko ahabwa igihano cyo gufungwa burundu. igihano nk’icyo ni cyo cyahawe ba burugumestre babiri ba komini Kabarondo.. turi muri 2022 nyuma y’imyaka 28 Jenoside ibaye , mugiye gucira urubanza umuntu ukuze cyane kandi ufite ibibazo by’uburwayi nyamara ariko aracyafite ubwenge buzima akaba ari yo mpamvu agomba kuryozwa ibyo yakoze kubera ibyo twavuze byose Tubasabye ko mwahanisha Laurent Bucyibaruta igihano cyo gufungwa burundu”.
Laurent Bucyibaruta ukomeje kuburanira mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.