Bucyibaruta yabajijwe impamvu yemeye kuguma mu mirimo ye muri Jenoside

Bucyibaruta Laurent urubanza rwe rurakomeje mu Bufaransa

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rurakomeje mu Bufaransa, aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, umushinjacyaha yamubajije impamvu yemeye gukomeza kuba Perefe wa Gikongoro ndetse agakorana n’abicanyi.

Nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, ni uko umushinjacyaha yabajije Bucyibaruta ati “kuki wemeye kuguma ku mirimo ya Perefe ugakomeza gukorana n’abicanyi?”

Aha Bucyibaruta yasubije ati”guhunga ngo mve ku mirimo yanjye sinigeze mbitekereza mbere cyane ko numvaga bitakemura ibibazo byari biriho”.

Bucyibaruta yakomeje asubiza ati “ni iki se kibabwira ko wenda iyo nemera kuva ku mirimo hatari kuza umuperefe mubi cyane washoboraga ahubwo gushyigikira abicanyi no kubafasha gukomeza gukora ibyo bikorwa byabo bibi”.

Yavuze ukuntu nyuma yaje gufata icyemezo cyo guhunga, yagize ati “nafashe icyemezo cyo guhunga nyuma yo kumenya ko hari abantu FPR yohereje bambaye sivili gushakisha aho nari ntuye, aho nahise mbona ko nta yandi mahitamo nari mfite atari ugukiza amagara yanjye. ibyo nabimenye mbibwiwe n’umuntu wari uvuye i Murambi aho yari yarabonye abo bantu ba FPR bashakishaga amakuru y’aho naba mperereye”.

Laurent Bucyibaruta ukomeje kuburanira mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up