Taekwondo: Abifuza kureba imikino ya Afurika muri BK Arena bazinjira ku buntu

Mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi bavuze ko abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda biteguye neza

Guhera tariki ya 13 kugeza 17 Nyakanga 2022 muri BK ARENA hahoze ari Kigali Arena hazabera Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Bagabo Placide ukuriye iyi Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo wigeza no kuba Perezida w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF), mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, yavuze ko iminsi yose kwinjira bizaba ari ubuntu, ariko hazatangwa amatike y’ubuntu kugira ngo abatumiwe bazinjire kuri gahunda.

Ikirango cy’irushanwa

Imwe mu mpamvu zizatuma kwinjira muri iyi mikino bizaba ari ubuntu, ni ukugira ngo umukino wa Taekwondo mu Rwanda uzarusheho kumenywa n’abantu benshi.

Mbonigaba Boniface, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda yijeje Abanyarwanda ko ikipe y’Igihugu izitwara neza kuko yateguwe neza agereranyije n’imyitozo yabaye mu marushanwa yabanje.

Ikipe y’Igihugu ikaba itozwa na JEONG JI-MAN Ntwari, wabwiye abanyamakuru ko abakinnyi bameze neza kandi bakomeje imyitozo muri Kigali.

Iyi mikino biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu 578, naho ingengo y’imari ikaba igera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Shampiyona ya Afurika yagombaga kuba muri 2020 ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, muri 2021 yabereye i Dakar muri Senegale yitabirwa n’abakinnyi 32 mu gihe igiye kubera mu Rwanda izitabirwa n’abakinnyi 40 baziyishyurira buri kintu kugira ngo bazayitabire.

Bamwe mu bakinnyi bazitabira iyi Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo ni abaturuka mu bihugu nka: Misiri, Botswana, ikipe y’Impunzi, Uganda, Zimbabwe n’ibindi.

Abakinnyi ba Taekwondo mu marushanwa bagaragaje ubuhanga bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up