
Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) muri gahunda yo kurandura indwara ya Malariya izakora ubukangurambaga mu bantu basanzwe naho ASOFERWA (Association De Solidarite des Femmes Rwandaises) izakora ubukangurambaga mu bantu bigoye kugeraho nk’abakora umwuga w’uburaya n’abandi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022 nibwo muri Kigali habereye umuhango wo gutangariza inzego zitandukanye harimo abo mu nzego za Leta zishinzwe ubuzima, uburyo ubwo bukangurambaga bwo guhangana Malariya buzakorwa mu myaka ibiri.
Nshimiyimana Appolinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA ko ubukangurambaga bakora ari ubwa Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) bugamije kurandura Malaria ku nkunga ya Global Fund.

ASOFERWA mu rugamba rwo guhangana na Malariya izibanda ku bantu bandura cyane kandi bigoye kugeraho nk’abarobyi, abakora umwuga w’uburaya, abahinzi b’umuceri, abana bo ku muhanda, imfungwa, abakora mu mahoteli n’abandi.
Ubwo yabazwaga impamvu bahisemo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya bibanda ku bantu bigoye kugeraho, Nshimiyimana Appolinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA yavuze ko byose bihera ku mateka y’uyu muryango kuko wavutse muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo Igihugu cyari kivuye mu bihe bigoye ari ngombwa ko wita ku bantu bagifite ibikomere.
Muramira Bernard, Umuyobozi w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa muntu(Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) yavuze ko nubwo bo ari imiryango ya Sosiyete Sivili, ariko bakorana na Leta ari na yo mpamvu batumiye abayobozi bashinzwe Ubuzima mu Mujyi wa Kigali n’abakorera mu Turerere two mu Mujyi wa Kigali. Aboneraho umwanya wo gushimira abitabiriye bose.
Habanabakize Epaphrodite umukozi wa RBC ukora mu ishami ryo kurwanya Malariya yerekanye uburyo hari Uturere twibasiwe cyane kurusha utundi mu kugira abarwayi ba Malariya aho muri Gicurasi 2022 Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa mbere n’abarwayi 9,744 bahwanye na 12 ku ijana, Nyamagabe ikaza ku mwanya wa kabiri n’abarwayi 8,034 bahwanye na 10 ku ijana naho ku mwanya wa gatatu haza Gicumbi n’abantu 5,989.
Uyu mukozi wa RBC yavuze ko aho umubu utera Malariya wororokera cyane ari ari mu mazi, yagize ati “umubu iyo wakuze cyane ujya gushaka amaraso ku muntu kugira ngo ukuze amagi yawo”.
Epaphrodite yavuze ko umubu wororoka cyane kuko nyuma y’iminsi ibiri uratera, aho inshuro imwe utera amagi 200.