Commonwealth Games: Aho abakinnyi b’Abanyarwanda bageze mu myiteguro

Ikirango cy’imikino ya Common wealth ya 2022

Imikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth Games) y’uyu mwaka izatangira tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2022 mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, hakaba hakomeje kwibazwa icyo u Rwanda rwaba rukora kugira ngo ruzayitwaremo neza.

Théogène Uwayo Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), aratangaza ko Abanyarwanda biteguye ku buryo bwose bushoboka kugira ngo barebe ko babona umwanya ushimishije.

Uyu muyobozi yagize ati “ntitwibwira ko tuzaba aba mbere cyangwa aba kabiri mu bihugu byose bya Commonwealth kuko ni ibihugu byinshi ariko twizera ko dushobora kubona umwanya ushimishije. Abakinnyi bariteguye neza bari ku murongo kandi biteguye guhatana n’abandi”.

Uwayo Theogene Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (Ifoto/Igihe)

Munezero Valentine ntazitabira iyi mikino ariko we na mugenzi we Penelope Musabyimana barayizi cyane kuko begukanye umudali wa Bronze muri 2017 mu yabereye Bahamas mu cyiciro cy’abato nk’uko ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.

U Rwanda mu mikino y’abakoresha Icyongereza ruzaserukirwa i Birmingham n’imikino itanu ari yo: Gusiganwa ku maguru, Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volleyball), Koga n’imikino y’abafite ubumuga.

Iyi mikino yagombaga kuba umwaka ushize iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Source: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up