Umuhanzi Masabo Nyangezi yagaragaye mu rukiko ashinjura Laurent Bucyibaruta

Bucyibaruta Laurent mu rukiko rwa rubanda i Paris

Umuhanzi Masabo Nyangezi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo nka Kavukire, Daria, Mukamusoni, Jolie Bouteil n’izindi ni umwe mu bumviswe mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris aho yashinjuraga Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza, ni uko Masabo Nyangezi Yuvenari yabajijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga (vision conference).

Muri uru rubanza kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, umuhanzi Masabo Nyangezi yaranzwe no guhakana amakuru menshi yabazwaga.

Nyangezi Masabo, yavutse 1955, ubu akora akazi ko gutwara Taxi voiture, atuye i Louvain.

Masabo yatangiye agira ati “nigeze kumvwa muri ankete y’abapolisi, nari naravuze ko ntacyo nzavuga mu rubanza ariko nanze kugorana ubu nemeye gutanga ubuhamya”.

Umucamanza yatangiye amuhata ibibazo ati “ese wari uzi Bucyibaruta mbere ya Jenoside? Ndamuzi, twahuye akiri Prefet wa Kibungo, muri icyo gihe nari nshinzwe ibintu byo kuvugurura “territoire”, (amenagement du territoire), twanahuye i Kaduha, gusa nta bushuti bwihariye twari dufitanye”.

Ubwo yabazwaga urwego yahuyemo na Bucyibaruta, yasubije ati “byari mu rwego rw’akazi”. Abajijwe niba yarahuraga n’umuryango we, yasubije ati “oya twahuriraga mu biro, ntekereza ko nari ndi gushyira mu bikorwa akazi i Kibungo, birangoye kubyibuka neza, ariko byari akazi”. I Kaduha na byo byari akazi nk’ako? “Yego. Wari uzi ko i Kaduha ahagira inzu? Yego, narabibajije. Hari ahandi mwaba mwarahuriye? Ku Gikongoro muri Jenoside. Mbere ya Jenoside hari ahandi mwahuriye? Simbyibuka”.

Masabo yabajijwe inshuro yahuye na Bucyibaruta muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 asubiza ati? Ni rimwe, nari ngiye ku Gikongoro njya kumusuhuza, musanga iwe mu rugo, ubanza muri icyo gihe umugore we atari ahari, yari yarafatiwe Iburasirazuba, ntibari kumwe”.

Umuhanzi Masabo na none yabajijwe ku byo yakurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gikongoro asubiza ati “yego nanakatiwe imyaka 6 y’igifungo, nsaba kurenganurwa, barandekura, kuko imyaka yari yararangiye yo gufungwa”.

Ngo nyuma umuhanzi Masabo yaje kujya mu Bubiligi n’umuryango we kuko atari yizeye umutekano we mu Rwanda.

Laurent Bucyibaruta ukomeje kuburanira mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up