
Abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamwe muri bo batangiye kwicwa no gutotezwa biganisha kuri Jenoside nyuma y’Imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23.
Umunyamulenge witwa Semutobo wakoraga ubucuruzi yiciwe i Kalima muri Maniema azira ko avuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ibi bikurikiye imvugo z’urwango n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa abavuga ikinyarwanda muri Congo biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu duce dutandukanye abavuga Ikinyarwanda bakomeje guhigwa bukware bazira uko bavutse.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 wubuye imirwano bamwe mu bayobozi muri Congo Kinshasa bakomeje kubishyira ku Rwanda ndetse n’abavuga Ikinyarwanda bakabirenganiramo bazira ko baba bafitanye isano n’Abanyarwanda.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’umutekano bumvikanye mu itangazamakuru bakangurira abaturage gufata imihoro n’izindi ntwaro za gakondo kugira ngo bikize umuntu wese ufite aho ahuriye na M23.
Imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa n’abayobozi b’amashyaka atandukanye barimo Martin Fayulu, Muzito n’abandi basaba Tshisekedi kutajenjekera u Rwanda n’abafitanye isano narwo.
Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) wamaganye ubwicanyi bukorerwa abavuga ikinyarwanda muri Congo Kinshasa, uvuga ko bari kwicwa bazira abo bari bo.
Kuwa Gatatu mu Mujyi wa Kinshasa mu isoko rya Zando muri Gombe, abavuga Ikinyarwanda bagoswe n’urubyiruko rwitwaje intwaro gakondo bashaka kubatwikira mu maduka, ariko Imana ikinga ukuboko.
Ibintu bikomeje kudogera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe nta cyakorwa mu maguru mashya ngo gihagarike imvugo z’urwango, urugomo n’ubwicanyi ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ntakabuza byabyara Jenoside muri iki gihugu.
Ibi bikorwa by’urugomo byatangiye ubwo i Bukavu abaturage bakoraga imyigaragambyo ikomeye bagashaka no kwinjira mu Rwanda ku ngufu, ndetse n’i Goma habereye iyo myigaragambyo basenya urusengero rusengeramo abiganjemo abanyamurenge.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko mu minsi iri imbere rumwe mu rubyiruko rw’Abakongomani rwiyemeje kwijandika muri uru rugomo n’ubwicanyi, ruri gutegura ibikorwa bibi ku bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, ngo ibyo bikorwa birenze ibyo bakoze mu minsi ishize.
Abavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda batuye mu duce dutandukanye twa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakeneye ubuvugizi kugira ngo Jenoside ibategurirwa iburizwemo kugira ngo bitazamera nk’uko byagendekeye Abatutsi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kandi amahanga arebera.