Bugesera: Bamwe mu baturage barahamya ko amakuru y’ibihuha ku cyorezo cya COVID-19 atababujije kwikingiza

Ku kigo Nderabuzima cya Mayange

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamata na Mayange mu Karere ka Bugesera, barahamya ko amakuru y’ibihuha bumvise ku cyorezo cya COVID-19 no ku nkingo atababujije kwikingiza cyangwa se kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Mutatsineza Marie Joyeuse utuye mu Kagali ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata avuga ko COVID-19 ikimara kuza abayobozi babakanguriye kwirinda bambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

I Nyamata aho bita ku barwayi ba COVID-19

Ku byavuzwe ko bamwe mu bagabo bakingiwe batongera  gutera akabariro, Mutatsineza yavuze ibyo ari ibihuha kuko ntawe yumvise byabayeho, yagize ati “twarikingije uko bikwiriye abagabo bacu nta kibazo bigeze bagira”.

Gashokoro Anatalie utuye mu Murenge wa Mayange yatangaje ko abayobozi babakanguriye kwirinda COVID-19 bakora isuku kandi bibagirira akamaro yagize ati “twakoze ibyo batubwiye tukambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki, gukora ibintu byose by’isuku byatumye tubasha kwirinda rwose”.

Gashokoro avuga ko amakuru y’ibihuha muri Mayange bayumvise ariko ko batigeze bayaha agaciro aho byavugwaga ko iyo uhawe urukingo rwa COVID-19 hari ikintu rwangiza mu mubiri w’umuntu, abandi bakaruhuza n’ikimenyetso cy’inyamanswa ivugwa muri Bibiliya.

Undi musore ukora akazi k’ubunyozi mu Murenge wa Mayange we yabwiye umunyamakuru ko abayobozi babakanguriye kwambara agapfukamunwa bemera kukambara nyuma yo gusobanukirwa ko gafasha kwirinda.

Uyu musore ngo yumvise  hari uvuga ko inkingo ko zaba zitera ubumuga budakira, ariko akaba avuga ko nta ngaruka yasigiwe no kwikingiza COVID-19 bityo ibyavuzwe byose ari ibihuha.

Ntakirutimana Girinshuti Bosco w’imyaka 23 utuye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagali ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera yavuze ko nubwo yumvaga amakuru y’ibihuha ku rukingo ariko yasanze nta kuri kurimo ahubwo ko icyo yabonye ari abantu bacigaka intege nyuma yo gukingirwa.

Ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa, yavuze ko byatangiye batumva akamaro ko kukambara ariko nyuma yo kumenya ububi bwa COVID-19 batangiye kukambara ku bushake batabwirijwe n’abayobozi.

Nyiramutuzo Claudine utuye mu Murenge wa Mayange Akagali ka Gakamba Umudugudu wa Gacucu, avuga ko ibihuha bitabura ku nkingo za Covid-19 kuko bavugaga ko umugabo ukingiwe atabasha gutera akabariro.

Nyiramutuzo yagize, ati “usibye ibyo byo kwiteza urukingo bavugaga ko udashobora kubyara kandi ubashije kubyara abura amashereka ariko inkingo zose narazikingije uko ari eshatu kandi ubu nta kibazo mfite”.

Icyo umukozi wa RBC avuga ku makuru y’ibihuha  kuri COVID-19

Dr Nkeshimana Menelas Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) uyobora agatsinda gakurikirana icyorezo cya COVID-19, yatangaje ko amakuru menshi aba ari mu baturage ari ibihuha atari ukuri, ko abakwije ibihuha by’uko umugore wakingiwe atabyara cyangwa se akabyara umwana upfuye, abandi bakabura amashereka nta kuri kurimo ahubwo umugore utwite iyo yanduraga COVID-19 niwe warembaga ndetse akanapfa cyane ugereranyije n’undi usanzwe.

Dr Nkeshimana agira ati “Impamvu umugore utwite yagombaga kwirinda cyane ni uko atari yemerewe gufata imiti ndetse n’inkingo bya COVID-19, kuko ugeze mu gihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu niwe wari wemerewe gukingirwa, kuko iyo inkingo ari nshyashya umugore utwite cyangwa uwonsa ntabwo yemerewe kubihabwa”.

Yakomeje agira ati “umugabo wanduye Covid-19 hari ibice bimwe na bimwe byangirika ku buryo no gutera akabariro bishobora kugabanuka,ariko ntabwo byapfa kwemezwa gutyo gusa, kuko bishobora gufata umwaka ukurikirana uwo mugabo kugira ngo wemeze neza ko ingufu zo gutera akabariro zagabanutse cyangwa se zitakiriho neza, mbese ni ukubiha umwanya uhagije kugira ngo byemezwe”.

Aremeza ko umugabo we nta kibazo cyamubayeho kuko yakingiwe COVID-19
Ibihuha kuri COVID-19 bavuga ko ntacyo byabahungabanyijeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *