
Mu cyumweru cya gatandatu cy’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikogoro ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakomeje kumvwa abatangabuhamya batandukanye, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022 hari uwavuze ukuntu yumvise uwahoze ari umusirikare mu ngabo za ex-Far avuga ko Perefe wa Gikongoro yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi.
Umutangabuhamya wumviswe kuri uyu wa Mbere yagize ati “kubera ko twari dutuye ku nzira twaje kumva abahutu bagenda baganira ko bavuye mu nama kuri superefegitura ikaba yari iyo kwica Abatutsi. Haje gupfa umugabo Martin ku Gikongoro bajya kumushyingura, mu bagiyeyo harimo Straton Ngezahayo wari warigeze kuba umusirikare, bamaze kumushyingura yaraje ajya mu baturage b’abahutu ababwira ko bagomba gutangira kwica Abatutsi ko perefe wa Gikongoro Bucyibaruta yatanze itegeko ryo kubica”.
Uyu mutangabuhamya akomeza agira ati “Gasana yatumye ku mugabo wanjye amubwira ngo duhungire ku Kiliziya kuko ibintu byahindutse, ubwo twahise duhungira kuri Paruwasi ya Kaduha, tuhageze twasanze hari Abatutsi benshi bahahungiye, kiliziya yuzuye, amashuri yuzuye no hanze hose abantu bari bahuzuye bavanze n’inka n’andi matungo bahunganye, twabanje kubura aho tujya ariko tugeze aho tuza kubona inzu yindi inyuma ya kiliziya aba ari ho tujya, twahamaze icyumweru, amazi yazaga baba barayaciye ntitwongera kuyabona, aho kuri paruwasi hari umupadiri witwaga Robert Nyandwi wakoranaga n’abicanyi, yavaga kuri paruwasi akajya kuri “centre” ya Kaduha kubabwira uko abatutsi bahungiye kuri paruwasi bangana, yari yarafashe abatutsi bari abarimu abashyira ukwabo ababwira ko ari ho bashobora kumererwa neza bativanze n’abaturage, bamaze kubona ko abantu babaye benshi nta bandi bagihunga batangiye kubasaka babambura intwaro”.
Akomeza agira ati “ubwo babwiye abatutsi bari bagifite amafaranga ngo bagure umuceri wo kurya, bakajya bawubagurisha kuri 25, babonye umuceri wanze gushira baramanuye bageza ku mafaranga 5. Tariki 20 umuceri wari umaze gushira, tariki ya 21 ni bwo abajandarume batangiye kurasa abantu bahereye kuri ya nzu yari irimo abarimu, ubwo abaturage na bo binjiramo batemagura, kubera ko abantu bageragezaga kwirwanaho bakoresheje amabuye abajandarume bahitaga bamurasa, bamaze umunsi wose barasa n’abaturage batema, bigeze mu ma saa cyenda abajandarume bavuze ko amasasu abashiranye ngo bahamagaye ku Gikongoro ngo baboherereze andi, ubwo nanjye bahise bantema mu mutwe, aho nzanzamukiye nasanze abo mu muryango wanjye wose babishe”.
Abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza rwa Laurent Bucyibaruta rubera mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa bagaruka ku nzira y’Umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse n’uruhare rwa Bucyibaruta muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Laurent Bucyibaruta akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abanyamakuru bo mu Rwanda bakurikirana uru rubanza babifashijwemo n’abanyamakuru babiri umuryango PAX PRESS wohereje mu Bufaransa.
