Rugby: Ikipe ya Lion de Fer na Ruhango Zebra yegukanye igikombe cya “Big Ant Studios Tournament”

Ikipe ya Lion de Fer nyuma yo kwegukana igikombe

Amarushanwa mpuzamahanga ya Rugby yiswe “BIG ANT STUDIOS RUGBY 7S INTERNATIONAL COMPETITION” yaberaga ku Kacyiru mu Kigo cya Croix Rouge y’u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yasojwe mu bagabo ikipe ya Lion de Fer yo mu Rwanda ari yo yegukanye umwanya wa mbere naho mu bagore umwanya wa mbere wegukanwa na Ruhango Zebra.

 Ruhango Zebra yegukanye umwanya wa mbere

Mu bagore Ruhango Zebras yegukanye iri rushanwa rya Big Ant Studios Tournament” nyuma yo gutsinda UR Rukara 22 kuri 00.

Mu bagabo ikipe ya Lion de Fer yo mu Rwanda ni yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kampala Rams 19 kuri 10.

Irushanwa rya “Big Ant Studios Tournament” ryatangiye tariki ya 11 kugeza 12 Kamena 2022, ryitabirwa n’amakipe 16 mu bagabo na 9 mu bagore .

Umukinnyi w’irushanwa (MVP) mu bagore yabaye Uwimpuhwe Yvette ukinira ikipe ya Ruhango Zebra naho mu bahungu ni Patrick.

Kamanda Tharcisse Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda yashimiye amakipe yose yitabiriye, avuga ko batumiye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ntiyaboneka.

Kamanda Tharcisse Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda yashyikirije igikombe umukinnyi waturutse Uganda

Yashimiye na none itsinda ryaturutse mu Bwongereza ryitwa “Friend of Rwanda” rigomba gukorana imyitozo n’abakinnyi b’u Rwanda bagera muri 40 guhera guhera kuri uyu wa Mbere.

Umwe mu bagize Frien of Rwanda n’umukinnyi wa Ruhango Zebera
Abayobozi b’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up