Abasirikare bakuru, Ministre wa Siporo n’abandi bakomeye muri Leta y’u Rwanda batangiye kwivanga mu miyoborere ya siporo, kuki bitavugwa?

Brig Sekamana nawe yaje kuyobora FERWAFA atari abanyamuryango bamuhisemo

Hashize igihe tubona abantu baza kuyobora amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ntaho bagaragaye mu bikorwa bya siporo ahubwo bazwi mu mirimo ya politike, mu rwego rwo kugira ngo batorwe nk’uko uwabazanye yabyifuje usanga uwemererwa kwiyamamaza ari umukandida umwe rukumbi, abashyirwa mu majwi mu kubiba inyuma ni bamwe mu basirikare bakuru, Ministre wa siporo hamwe n’abandi bantu bakomeye muri Leta.

Ubu igikomeje kwibazwa ni ukumenya amazina y’abo abantu bakomeye muri Leta baba bihishe inyuma yo kuzana abo bantu batumva imiyoborere ya siporo, ari na yo mpamvu itangzamakuru ryo mu Rwanda ryagombye guhaguruka rikabikoraho ubucukumbuzi amazina yabo akajya ahagaragara kugira ngo habe amatora abanyamuryango bagizemo uruhare, kuko bamwe mu ba perezida b’amakipe batangiye kwinubira kuyoborwa n’abantu bahatiwe gutora.

Mu bavugwa kuba inyuma y’uko kuzana abantu batumva siporo uburyo iyoborwa harimo abasirikare bakuru ari na yo mpamvu tumaze igihe tubona nko mu ishyirahamwe runaka hajemo umuntu wahoze mu gisirikare byibura ufite ipeti guhera ku rya Capiteni cyangwa generali, abandi bavugwa mu kuba inyuma yo kuzana abo bantu baza baje gusubiza inyuma siporo kuko bataba bumva imiyoborere yayo ni Ministre wa Siporo, hakiyongeraho abantu bigeze kuyobora Minisiteri ya siporo ariko n’ubundi bagifite imirimo ikomeye muri Leta kandi bagikeneye kubona inyungu kuri izo nshuti zabo bazana muri za Federasiyo.

Mugwiza Desire uyobora FERWABA na Munyangaju Mimosa Aurore Ministre wa siporo

Muri ubu busesenguzi turagaruka ku bantu baje mu buyobozi bwa siporo bagatorwa ku gitutu cy’abo bantu bakomeye muri Leta barimo abasirikare bakuru ndetse na Ministre wa siporo, ariko tuzakomeza gukora ubucukumbuzi kuri abo bantu babashyiraho ku buryo mu minsi iri imbere amazina yabo azatangazwa mu kinyamakuru impamba.com.

Urutonde rw’abamaze kuza kuyobora za Federasiyo za siporo bitagizwemo uruhare n’abanyamuryango ahubwo hari ababazanye ni rurerure cyane, ariko reka tuvuge bamwe muri bo: Mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (athletism) hari: Ntare Gerard wari ufite ipeti rya Supretendent muri Polisi y’u Rwanda wanabaye umusirikare, Munyandamutsa Jean Paul wabibangikanyaga no kuba Meya wa Kamonyi, hakaza Rtd Capiteni Mubiligi Fideli na Rtd Lit Col Kayumba Lemuel. Muri FERWAFA hari Brig General Sekamana Jean Damascene wibwiriye abanyamakuru ko nadatorwa atazagaruka kuri Sitade kureba umupira w’amaguru, muri Kamite Olempike hari Maj General Rudakubana Charles, Ambasaderi Munyabagisha Valens, Robert Bayigamba na Uwayo Theogène, mu magare hari Murenzi Abdall wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza nawe wongeye kuyobora manda ya kabiri guhera tariki ya 11 Kamena 2022 kandi atari we abanyamuryango bifuzaga gutora kuko babwiye umunyamakuru ko uwo bashakaga ari Rwabusaza Thierry bategetse kuvanamo kandidatire ye bagatora Murenzi nyuma yo gushyirwaho igitutu n’umwe mu basirikare ufite ipeti rya Jenerali, mu Ishyiraamwe ry’umukino wo koga haza Girimbabazi Rugabira Pamela naho mu Ishyirahamwe rya Basketball hakabamo umusirikare witwa Mugwiza Desiré nawe urambye kuri ubwo buyobozi abanyamuryango bakaba badafite uburenganzira bwo kumusimbuza undi.

Ingaruka bifite

Kuba abaza kuyobora amashyirahamwe y’imikino ari abazanwa n’abasirikare bakuru bafatanyije na Ministre wa siporo bifite ingaruka zikomeye kuko ari yo ntandaro yo kuba u Rwanda rwarasubiye inyuma mu marushanwa mpuzamahanga, ndetse no kubura abakinnyi babona ibihe byo kwitabira imikino Olempike cyangwa byo kwitabira shampiyona y’Isi.

Inkuru iracyakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up