
Amahugurwa y’abaganga bavura indwara z’amagufa yaberaga mu bitaro bya “Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation Sainte Marie de Rilima (CCO Rilima) yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022.
Aya mahugurwa yiswe “Africa Clubfoot Training (ACT) Project Basic Clubfoot Treatment Providers Course” yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 asozwa ku wa 10 Kamena 2022, yitabirwa n’abaganga 20 baturuka mu bitaro 16 byo mu Rwanda.
Aba baganga nyuma yo kwigishwa bajyaga gushyira mu bikorwa (practice) iby’ibanze bize mu kuvura ubumuga bw’ibirenge bitarambutse neza buzwi ku izina rya “Clubfoot”.
Aya mahugurwa yateguwe n’ibitaro bya “Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation Sainte Marie de Rilima (CCO Rilima)” ku bufatanye na Global Health Initiative, Centura Health na Hope Walks/Rwanda Clubfoot Program.
Intego y’aya mahugurwa ni ukongerera abo baganga ubumenyi mu kuvura ubumuga bwa Clubfoot hakoreshejwe uburyo buzwi nka “Ponseti method”.
Mu batanze aya mahugurwa harimo: Dr Albert Nzayisenga Umuyobozi Mukuru wa CCO Rilima, Dr Protogene Nshimiyimana umuganga wa CCO Rilima, Uwizeye Esperance ufite umwanya wa “Regional Manager muri Hope Walks-Africa”, Habyarimana Claude ushinzwe porogaramu (program manager) wa Hope Walks-Rwanda Clubfoot Program na Munyeshuri Alain ufite umwanya wa “Clinical Supervisor” muri Hope Walks-Rwanda Clubfoot Program.
Mu isozwa ry’aya mahugurwa Munyandinda Joseph Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) mu bitaro bya CCO Rilima yavuze ko ayo mahugurwa aba buri mwaka ariko yabanje guhagarara kubera icyorezo cya COVID-19.
Yashimiye abaterankunga b’aya mahugurwa harimo Centura Health na Hope Walks-Rwanda, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza.
Yashimiye na none RBC yohereje umukozi wayo kugira ngo nawe akurikiranye ayo mahugurwa.
Munyandinda yasabye abaganga bahuguwe gushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo bizabagirire akamaro.
Patrick Mpunga Cyiza umukozi wa CCO Rilima witabiriye aya mahugurwa, yabwiye itangazamakuru ko yari umuganga usanzwe ariko ari ubwa mbere yari ahuguwe mu bijyanye no kuvura abafite ubumuga bwa “Clubfoot”, akaba agiye gushyira mu bikorwa ibyo yize.

Habyarimana Claude umwe mu batanze amahugurwa uyobora umuryango Hope Walks ishami ry’u Rwanda yavuze ko abaganga bize kuvura ubumuga bwa “Clubfoot” hakoreshejwe uburyo bwa Ponseti kandi akaba yishimira uburyo yagenze neza.
Habyarimana yagize ati “ni amahugurwa tureba rero azatanga umusaruro kuko twongereye ikipe yita ku bana bavukanye ubumuga bwa “Clubfoot”, kandi iyo umuntu yaguye ubumenyi bituma n’ibyo akorera umurwayi bikomeza kugira ubuziranenge”.
Andi mafoto






Patrick Mpunga Cyiza umukozi wa CCO Rilima witabiriye aya mahugurwa