Umunyamabanga wa “Football” y’afite ubumuga ku Isi yashimiye u Rwanda, amahirwe ataragirwa n’ikindi Gihugu

Rugwiro Audace Perezida wa RAFA niwe wakiriye ishimwe Simon Baker yashyikirije Ishyirahamwe ry’u Rwanda

Simon Baker Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi mu ruzinduko rw’iminsi itanu yashimiye Ishyirahamwe rishinzwe uyu mukino mu Rwanda (RAFA) arigenera inyemezabumenyi (Certificate).

Rugwiro Audace, Perezida wa RAFA yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA ko iyo ‘Certificate’ u Rwanda rwahawe ivuze ikintu gikomeye kuko nta kindi gihugu ku Isi cyashoboye kubona ayo mahirwe kuko mbere bitakorwaga.

Ishyirahamwe rya “Football Amputee” mu Rwanda ryahawe iyo nyemezabumenyi (Certificate) kubera ibikorwa ryakoze by’indashyikirwa nko kugira ibyiciro bitandukanye bikina umupira w’Amaguru ku bafite ubumuga.

“Rwanda Amputee Football Association (RAFA)” ifite abakina umupira w’amaguru nko mu cyiciro cy’abana, abakuru n’abagore hakiyongeraho Shampiyona y’igihugu aho iya 2022 yegukanywe n’ikipe ya Huye.

Simon Baker kuva yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye harimo: Gusura ikigo (Centre) cyita ku bana bari munsi y’imyaka 15 bakina umupira w’amaguru w’amaguru kiri i Rubavu.

Uyu muyobozi na none yahuye n’inzego zishinzwe siporo mu Rwanda nka Ministeri ya siporo, FERWAFA, ahugura abatoza n’abasifuzi bagera kuri 14 ndetse yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Simon Baker na none yagize uruhare mu gutoranya ikipe y’igihugu ya “Football Amputee” mu mukino wabereye i Nyamirambo kuri Sitade ya Kigali.

Ubuyobozi bwa “Rwanda Amputee Football Association” butangaza ko icyo bwifuza kuri Simon Baker ari uko yagira uruhare mu kumenyekanisha ikipe y’Igihugu ku rwego rw’Isi.

Rugwiro Audace Perezida wa Football Amputee mu Rwanda (RAFA) ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *