Rwamagana-Gahengeri: Mu mudugudu wa Kinteko kudasezerana mu mategeko byabaye icyaha

Bishimiye gusezerana imbere y’amategeko

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Kinteko n’abatuye uyu mudugudu wo mu Kagali ka Rweri Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko kudasezerana mu mategeko kw’abashakanye cyangwa abari gushakana ubu ari icyaha.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo imiryango 33 muri 35 yari yatangiye urugendo rwo gusezerana mu mategeko yasezeranijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, imiryango ibiri itarasezeranye, umwe muri yo ku mpamvu zawo bwite wafashe icyemezo cyo kudasezerana, naho undi umwe umugore yibarutse ku munsi wo gusezerana bityo ntiwabasha gusezerana.

Igitekerezo cyo guhagurukira gahunda yo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyaje nyuma y’uko umudugudu wa Kinteko waje mu midugudu yitwaye neza mu Karere ka Rwamagana no mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko biza kugaragara ko ufite umubare munini w’abagabo n’abagore babanaga bataraseranye mu mategeko.

Abagize imiryango yabanaga itarasezeranye bavuga ko hari byinshi bahombaga kubera amategeko yabafataga nk’ingaragu, muri service zose basabaga.

Nduwayezu Jean Pierre amaranye na Nibagwire Elexantine imyaka cumi n’itanu, uyu mugabo avuga ko yatewe ikimwaro no kujya gushaka inguzanyo muri banki bamusaba icyangombwa cy’uko ari ingaragu, yagize “ati “hari “service” ntashoboraga kuba nakorerwa bitewe n’uko nari ntarasezerana n’umugore, nko gusaba inguzanyo nk’umuryango bayasabaga inzira ndende, nagiye gusaba inguzanyo bansaba kuzana icyangombwa cy’ingaragu bintera isoni n’ipfunwe ni yo mpamvu nahise mfata icyemezo cyo gusezerana”.

Naho mu muryango wa Ngiruwigize Faustin na Uwiringiyimana Judite, umugore agira ati “ntabwo niyumvaga nk’umugore mu muryango, kuko nabonaga ari nko kubana buraya, gusezerana bimpaye agaciro mu muryango ku buryo ubu tugiye kurushaho kwiyubakira urugo neza, ndetse n’abana bagire uburenganzira”.

Muri uyu mudugudu wa Kinteko imiryango ine ni yo yonyine isigaye ibana itarasezeranye mu mategeko, mu basezeranye kuri iyi nshuro harimo n’umusaza ufite imyaka 84 y’amavuko. Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinteko Twagirayezu Daniel, avuga ko kwishyingira muri uyu mudugudu ari nk’icyaha, ari nayo mpamvu imiryango yose igomba gusezerana, kandi ntihagire umusore ushaka umugore badasezeranye.  Twagirayezu Daniel agira ati “kwishyingira muri uyu mudugudu ni nk’icyaha ndetse twabikuyeho ku basore bose kuko twashyizeho ubumwe bw’umudugudu, umusore iyo yasezerane tumushakira imodoka tukanamufasha yaba atanafite ubushobozi bwo kubaka tumuha umuganda mpaka inzu yuzuye”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwiyemeje kugira imiryango itekanye kandi iteye imbere, ibyo  ngo ntibyagerwaho imiryango ibana mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bataba biyumva nk’abashakanye, ari na yo mpamvu aka karere gafite gahunda yo gusezeranya imiryango yose .

Mbonyumuvunyi Radjab asaba abashakanye kwikemurira ibibazo byabo ubwabo badategereje inshuti zabo, ariko kandi akabasaba kwimakaza umurimo, agira ati “bajya barushaho kuganira cyane kuko ni bwo buryo bwiza bwo kubaka urugo, ikindi twababwira urugo ni ugukora, kuko iyo batakoze mu rugo hakazamo inzara mu rugo hazamo amakimbirane kuko batabashije kwikemurira ibibazo by’ubushobozi turabasaba rero gukora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasezeranije imiryango  yabanaga mu buryo butemewe mu Mudugudu wa Kinteko

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kandi avuga ko gahunda yo gusezeranya ingo zibana zitarasezeranye mu mategeko ikomeza no mu yindi mirenge, nk’uko binasanzwe bikorwa kugira ngo ibibazo byakururwaga no kudasezerana biranduke.

Kuri ubu hirya no hino hakomeje kugaragara abasore  n’Inkumi bubaka ingo batasezeranye mu mategeko no mu nsengero, ariko ugasanga ingo zabo ntizirambye, aha  ni ho inzego z’ubuyobozi zibagira inama yo kujya basezerana na cyane ko byongera icyezere ndetse n’urukundo mu bagize umuryango.

Nyuma bakoze ubusabane bakata Umutsima
Nyuma yo gusezerana bahawe icyangombwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up