Kicukiro: Amarushanwa mpuzamahanga ya Cricket yo Kwibuka arakomeje

Aya marushanwa ya Cricket yo kwibuka yitabiriwe n’ibihugu 8

Ku kibuga cya IPRC Kigali no kuri Sitade Mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hakomeje kubera marushanwa ahuza amakipe y’Ibihugu y’abagore agamije kwibuka aba “Sportifs” bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Aya marushanwa yiswe “KWIBUKA Women’s T20 Tournament” yatangiye tariki ya 9 Kamena 2022 akazasozwa tariki ya 18 /06/2022, yitabirwa n’ibihugu 8.

Ikipe y’u Rwanda ya Cricket

Umunsi wakabiri w’irushanwa ryo kwibuka

Mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga mu Mujyi wa Kigali watangiye 09h:30min,Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Uganda, Muri uyu mukino Uganda niyo yatsinze “tass”,gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting,cyangwa gutera udupira ibizwi nka “Bowling”,maze Uganda ihitamo kubanza ku Batting arinako ishaka uko ishyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye (first inning break) Uganda ishyizeho amanota 96 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 8 ba Uganda aribo basohowe n’abakinnyi ba Kenya (8 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye Kenya isabwa amanota 97 kugira ngo ibe yegukanye uyu mukino, Kenya yabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Uganda gusa bikaba byasabye agapira ka nyuma gasoza Overs ya 20 kugira ngo batsinde Uganda ku kinyuranyo cya Wickets 3.

Mu mukino wundi waberaga muri IPRC ya Kigali, wahuzaga Tanzania na Botswana,Tanzania niyo yatsinze “toss” maze ihitamo gutangira I Batting ari na ko ishaka uko ishyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye (first inning) Tanzania ishyizeho amanota 119 muri Overs 20 abakinnyi 4 ba Anzania nibo basohowe na Botswana

Botswana yasabwaga amanota 120 kugira ngo ibe yegukanye itsinzi y’uyu munsi, gusa ntibyigeze biyorohera kuko muri Overs 16 gusa Tanzania yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Botswana (10 all out Wickets) Botswana ikaba yarimaze gushyiraho amanota 62

Tanzania ikaba yatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 57.

Mu mikino yabaga ku gicamunsi, u Rwanda rwakinaga n’ikipe y’igihugu ya Brazil kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri i Gahanga

Brazil niyo yatsinze toss,guhitamo kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze batangira ba Bowling mu gihe u Rwanda rwatangiye ru Battinga.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 124 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 6 b’u Rwanda aribo basohowe na Brazil.

Brazil yatangiye igice cya kabiri ifite ihurizo ryo gukuraho agahigo kashyizweho n’Rrwanda,ntibyigeze byorohera ikipe y’igihugu ya Brazil kuko umukino warangiye ishyizeho amanota 88 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 8 ari bo basohowe n’u Rwanda(8 Wickets).

Ikipe ya Brazil ikaba yatakaje umukino wayo wa kabiri muri iyi mikino yo kwibuka

U Rwanda rukaba rutsinze kucyinyuranyo cy’amanota 36.

HENRIETTE Ishimwe akaba ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu mukino wabereye muri IPRC Kigali Nigeria yakinaga n’ikipe y’igihugu y’u Budage,Nigeria niyo yatsinze toss maze bahitamo kubanza ku Bowling,Ubudage bwo butangira bu Batting,igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu y’ubudage ishyizeho amanota 78 muri Overs 20,abakinnyi 6 bu budage nibo basohowe na Nigeria

Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria ariyo itsinze ku kinyuranyo cya Wickets 5 nyuma yo gushyiraho amanota 79 muri Overs 16 n’udupira 4.

Kumunsi w’ejo imikino ikazakomeza hakinwa umunsi wagatatu w’irushanwa ryo kwibuka (Kwibuka women’s T20 tournament).

Ubudage buzakina na Brazil kuri stade ya Gahanga kwi saa 9:30
Urwanda ruzakine na Kenya kwi saa 13:30

Muri IPRC Kigali

Tanzania izakina na Uganda kwi saa 9:30
Botswana ikine na Nigeria kwi saa 13:30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up