Mu rubanza rwa Bucyibaruta hari uwavuze ukuntu umusirikare wa ex-FAR yanze ko Interahamwe zimwica kugira ngo azavuge ibyabaye

Bucyibaruta Laurent urubanza rwe rurakomeje mu Bufaransa

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wigeze kuba Perefe wa Gikongoro ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufarasa, rurakomeje aho hakomeje kumvwa abatangabuhamya batandukanye.

Umwe muri aba batangabuhamya yavuze ukuntu we na mugenzi we bihishe mu musarani urimo imyanda bikageza aho batabaza umuntu uri hanze kugira ngo aze abakuremo, nyuma yo kuvamo Interahamwe zashatse kumwica ariko umusirikare wo mu ngabo zatsinzwe (EXFAR) arabyanga kugira abe ari we uzabara inkuru y’ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mutangabuhamya yavuze ukuntu mbere yo guhura n’uwo musirikare hari umugabo bahamagaye wabakuye mu musarani akoresheje ikiziriko, yagize ati “Twahamagaye nk’iminsi 4 cyangwa 5 niba mbyibuka neza, wa mukobwa yarakomeje arahamagara bigeze aho wa mugabo aritaba, yaraje aravuga ati “Ese muri bande? Mubwira ko amubwira izina ryanjye kuko we yari anzi, yaraje ahagarara kuri wa mwobo wa “toilette” ati “ese uracyariho? nanjye nti “ndaho ariko ngiye gupfa”.  Uyu mutangabuhamya yibutse ibyo bihe ahita arira.

Yakomeje agira ati “Yahise azana ikiziriko agihereza wa mukobwa amubwira kunzirika mu nda, aranzirika, ahamagara abandi bantu barakurura, ngeze hejuru nari ngiye kunywa ikiziba cy’aho bahambye, hari umusirikare, arambwira ati “winywa icyo kiziba, baragenda banzanira amata arimo isukari nyinshi, barampa ndanywa dukeya, ariko nkimara kugera hejuru bankuyeho cya kiziriko boherereza wa mukobwa nawe arizirika baramuzamura”.

Umutangabuhamya avuga ko nubwo  wa musirikare yatumye ahabwa icyo kunywa, ariko nyuma haje abantu baje kumwica, arababwira ati “uyu we nimumwica nanjye ndabica, uyu niwe uzavuga ibyabaye”.

 

Yavuze ko  mu gikari kwa padiri hahise haza Padiri Nyandwi, ahita avuga ngo “reba wa mukobwa wigishaga hariya haruguru, wa musirikare yari akiri aho, arambwira ngo nywa utundi tuzi duke tutakwica (utuzi)”.

Nyuma yo kuva muri “Toilet” hahuruye abaturage benshi batangira kubabaza icyo baryaga n’icyo banywaga

Nyuma y’aho umukobwa bari kumwe mu musarani yari amaze kuvamo nawe yahawe icyo kunywa, ariko hahurura abaturage bensi batangira kubahata ibibazo, yagize ati “abaturage baba barahuruye baraza baduhata ibibazo ngo mwaryaga iki? Mwanywaga iki? Jyewe sinasubizaga nta mbaraga nari mfite, wa mukobwa niwe wasubizaga ngo ntacyo. Bakomeza kutubaza ibibazo wa musirikare ahita ababwira ngo batujyane kwa Miligita, wari ufite n’izindi nkomere, turagenda tujya muri icyo kigo, twarahageze abakozi ba Miligita bakajya batubwira ngo ese benewanyu babasigiye iki, iyo mujyana nabo? Ariko nubwo badutukaga, baratwogoshe, baduha imyenda turambara, batwereka igitanda turyamaho, bakajya baduha ibyo kurya, jyewe Miligita yaramvuye kuko mvuye muri iyo toilette narwaye Igituntu nkajya nduka amaraso, twahamaze nk’ibyumweru 2 atwitaho, aza kugera aho kuko yari umuzungu wavuye Iburayi, abakozi be baza kumubwira ngo Inkotanyi zizamwica, aratubwira ati nanjye ngiye guhunga, ariko ndagira ngo muve muri iki kigo cyanjye, tujye ku bitaro, haje umugabo wari Diregiteri wa ESI witwaga Ignace, adufasha kuva aho tujya kuri hopitale”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma y’aho uwo muzungu wabitagaho yari amaze kugenda babayeho mu buzima bugoye, ntacyo kurya nta cyo kunywa, ariko hashize nk icyumweru, ntibazi umuntu wahamagaye abasirikare b’Inkotanyi bari mu rugabano rwa Butare na Nyamagabe, bohereza imodoka ya TATA bayuriye babyigana, ariko ngo yari nini buri wese ashaka kujya mu gice cy’Inkotanyi kuko ari ho hari icyizere cyo kongera kubaho.

Bucyibaruta akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe babwiye abanyamakuru bakorana n’umuryango PAX Press ko bifuzaga ko Bucyibaruta Laurent bashinja kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’ababo aho yakoreye icyaha ari na ho yakagombye kuburanishirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up