Rwamagana: Hagiye kubakwa imihanda ya Kaburimbo y’ahareshya na kilometero 18

Abaturage bishimiye iyi mihanda ya Kaburimbo igiye kubakwa muri Rwamagana

Kakooza Henry, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana aratangaza ko bagiye kubaka imihanda ibibiri  ya Kabulimbo ifite uburebure bungana na kilometero 18 zirengaho, izuzura itwaye asaga miliyari ebyiri kuri buri umwe.

Muri iyo mihanda hari uzaturuka ahazwi nko kwa Karangara ugana ahahingwa indabo hitwa kuri “Bella Flower” uzaba ufite uburebure bwa kilometer 13 n’ibice icyenda naho mu Mujyi wa Rwamagana ni ahareshya kilometero 4 n’ibice 6 bya Kaburimbo.

Abayobozi bo mu Karere ka Rwamagana bagiranye ibiganiro n’abagiye kububakira imihanda

Ibi, Kakooza yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022, ubwo njyanama n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Rwamagana basuraga ibikorwa by’imihigo mu mirenge itandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko imirimo yo kubaka iyo mihanda igomba gutangira muri uku kwezi kwa Kamena 2022 kuko inyigo yamaze gukorwa.

Mutarambirwa Innocent umuturage utuye hafi y’ahagiye kubakwa umuhanda uturuka kwa Karangara ujya kuri Bella Flower yavuze ko yishimiye iyi mihanda ya Kaburimbo yagize ati “turishimye cyane kubera ko imyaka mfite isaga 60 nari aha nta cyiza cyaruta uyu muhanda ubuyobozi bugiye kutuzanira kuko tugiye gukira ivumbi ryari ritumereye nabi”.

Aha niho imashini zizakora iyi mihanda ziri

Ubuyobozi butangaza ko atari ba rwiyemezamirimo bagize uruhare mu gutuma iyi mihanda itinda kubakwa kuko ikibazo cyabayeho yaba ku muhanda ujya kuri Bella Flower, uwo mu Mujyi no mu Gakiriro ka Rwamagana habanje gukorwa inyingo, ariko umuterankunga yasabye ko hakorwa inyigo ijyanye n’igihe, yarangiye mu Kuboza 2021 naho muri Mutarama 2022 hatangwa andi masoko y’imirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *