Bugesera-Musenyi:Ababyeyi basabwe kuba hafi abasoje urugerero “Inkomezabigwi” z’icyiciro cya cyenda

Bakoze imirimo itandukanye

Ubwo hasozwaga itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya cyenda z’abasoje amashuli yisumbuye 2020-2021, abagize iri torero bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, biyemeje guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, maze ubuyobozi bw’uyu murenge busaba ababyeyi kudatererana abana.

Abitabiriye iri torero bo mu Murenge wa Musenyi bahamya ko hari byinshi baryigiyemo batari bazi, ariko kandi bigiye gutuma bateza imbere aho batuye.

Igirimbabazi Pacifique wo mu Mudugudu wa Bizenga mu Kagali ka Musenyi agira ati “twize uburyo bwo kurya imboga tuzikuye mu karima k’igikoni, mu buzima busanzwe nabonaga akarima k’igikoni ariko ntazi uburyo kakubakwa; ariko ubungubu umwanzuro nafashe ni uko mu mudugudu ntuyemo nta mwana uzongera kugaragara mu mirire mibi biturutse ku buryo bw’imboga”.

Hari icyo inzego z’ubuyobozi bw’urubyiruko mu murenge wa Musenyi zivuga ko zakoze kugira ngo iby’izi ntore ziyemeje bitazaba amasigaracyicaro. Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge Muhire Patrick, agira ati “twagiye tubaganiriza batubwira ibyo bagiye gukora, harimo abari gukora ubuhinzi, ubworozi n’ibindi, batwemerera ko bazajya baduha amakuru na twe tukabasura cyane nk’uko dufite ihuriro duhuriyemo”.

Ibi kandi Ikinyamakuru impamba cyanabihamirijwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Musenyi; Mathie Nkezurwera; uvuga ko izi ntore bahise bazishyira mu rubyiruko rw’abakorerabushake ku buryo ibikorwa bakoze mu rugerero bitazahagarara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Kazungu Innocent yizeza intore z’Inkomezabigwi ko ubuyobozi buziri hafi, ati“inzego zirahari kugera mu mudugudu no mu kagali ku buryo tuzabakurikirana neza, kandi ibikorwa n’ubundi bakoraga bakomeze babikore, na cyane ko basanze izindi ntore zo mu yindi myaka ishize bazahuriza hamwe bagafatanya ibikorwa”.

Mu butumwa yageneye ababyeyi, bukubiyemo korohera abana mu bikorwa bakora, ariko kandi anabasaba kubafasha gukunda ishuli birinda ko hari uwata ishuli.

Kazungu Innocent agira ati “kuba abana basoje Urugerero ni ikimenyetso cy’intsinzi ikomeye ariko binagaragaza ko urugendo rw’ishuli rutanga umusaruro, turasaba ababyeyi korohera abana, no gukomeza gufasha abana, kuko hari abazakomeza mu bindi byiciro bya kaminuza n’amashuli y’imyuga, tuboneraho guha ubutumwa ababyeyi bwo kuba imboni y’ubuyobozi mu kutareberera umwana wese uta ishuli akajya mu buzima butarimo ishuli”.

Mu Murenge wa Musenyi abagiye banyura mu itorero ry’Inkomezabigwi mu myaka itandukanye, kuri ubu bafite amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya, aho banakora ibikorwa bibaganisha ku iterambere, ku buryo bemeza ko hari intera bigenda bibateza.

Imibare itangwa n’inzego zishinzwe urugerero igaragaza ko abagera kuri 27,800 ari bo bitabiriye urw’uyu mwaka wa 2022, ku rwego rw’igihugu ibikorwa rwakoze bikaba byarinjije amafaranga milliari ebyiri na millioni 264, ibi bikorwa bikaba birimo; gusukura inzibutso za Jenoside, gutunganya ibikorwaremezo(imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, guhanga imihanda mishya no gusibura iyasibamye n,ibindi), ariko kandi hakabamo no gufasha mu mibereho myiza y’abaturage nko; gukora uturima tw’igikoni, kubaka ubwiherero hamwe no gufasha abatishoboye, itorero ry’uyu mwaka wa 2022 rikaba ari itorero ryatangiye tariki 14 Werurwe .

Umuhango wo gusoza iryo torero wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022, mu Rwanda hose.

Andi mafoto

Bacinye akadiho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *