Arasaba ubutabera kuko muri Jenoside Bucyibaruta ari we wari ukuriye ubuyobozi bwose bwo muri Gikongoro

Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro (Ifoto/Internet)

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta rurakomeje mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nk’umuntu wari Perefe wa Gikongoro, abatangabuhamya batandukanye bakomeje gutanga ubuhamya kugira ngo hazatangwe ubutabera.

Muri uru rubanza, umucamanza yabajije umutangabuhamya ati “Ese wigeze ubona cyangwa wumva Perefe Bucyibaruta mu gihe cya Jenoside? Asubiza ati “numvaga bamuvuga gusa ariko sinigeze mubona, numvaga bavuga ko ari we wayoboraga ubwicanyi ku Gikongoro ko yakoresheje inama mu Cyanika kandi ko Padiri yamutabaje ariko ntagire icyo akora, njye sinigeze mubona”.

Umucamanza yakomeje amubaza ati “hari icyo wongeraho? Asubiza ati “ndasaba urukiko ko rwaduha ubutabera kuko Jenoside yakozwe n’ubuyobozi kandi Bucyibaruta ni we wari ukuriye ubuyobozi bwose muri Perefegitura ya Gikongoro”.

Yavuze ukuntu muri Jenoside abagore bafashwe ku ngufu

Uyu mutangabuhamya yagize ati “ndibuka kandi ko aho nari nihishe nabonye abagore benshi bafatwa ku ngufu, sinibuka amazina yabo, njye nari nihishe mu mirambo n’abandi bavandimwe banjye babashije kurokoka, nyuma yaho bwije twaje kwigizayo imirambo turasohoka, naje kumenya ko tariki ya 24 Padiri Niyomugabo waturwanagaho na we yaje kwicwa n’abatugabyeho igitero tariki 21”.

Uburyo mbere ya Jenoside bizeraga abayobozi

Umucamanza yabajije umutangabuhamya ati “mbere ya Jenoside abayobozi mwarabizeraga? Asubiza ati “yego twarabizeraga twumvaga hari icyo badufasha ariko ubwicanyi butangiye nta cyizere twongeye kubagirira”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere byinshi ku mubiri kuko yafashwe ku ngufu, ubu uwamufashe ku ngufu akaba afunzwe

Yagize ati “sindyama neza ngo nsinzire, mu mubiri wanjye numva ntameze neza sinabashije no kugira umuryango”.

Bucyibaruta, ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Uru rubanza rwe, rwatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2022, biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Niwe mutegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa.

Bucyibaruta akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe babwiye abanyamakuru bakorana n’umuryango PAX Press ko bifuzaga ko Bucyibaruta Laurent bashinja kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’ababo aho yakoreye icyaha ari na ho yakagombye kuburanishirizwa.

Leta y’u Rwanda yatanze impapuro zisaga 1,140 zishakisha Abanyarwanda bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu bihugu hirya no hino ku Isi aho bahungiye, isaba ko bafatwa bakoherezwa bagakurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up