
Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye Eric Karinganire ku bikorwa yatangije byo kuzamura ubuhinzi hakoreshejwe ikoranabunanga ry’imashini na telefone igendanwa.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, ubwo we na Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab basuraga umushinga wa Eric Karinganire wo kuzamura ubuhinzi akoresheje amazi aturuka mu butaka mu Murenge wa Karenge.
Umurenge wa Karenge, Akagari ka Byimana mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ni wo wabimburiye indi muri iki gikorwa.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko hakenewe ubufanye hakerebwa inyungu za kampani n’iz’umuturage, yizeza Karinganire ko hazakorwa ubuvugizi kugira ngo uyu mushinga uzagera no mu tundi turere, yagize ati “ibikorwa nk’ibi turabishyigikiye, aya ni amahirwe ntaducike”.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bari aho, yavuze ko amahirwe yo kubona rwiyemezamirimo nka Eric Karinganire adakwiriye kubacika ngo ajye ahandi.
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yatangarije abanyamakuru ko umushinga wa Eric Karinganire udahenze ari yo mpamvu bagomba kuwuyishyikira kugira ngo ube igisubizo ku baturage.
Mbonyumuvunyi yagize ati “nk’uko mwabibonye no mu gihe cy’impeshyi twahinga kandi tukeza kuko igihembwe cy’ihinga cya C bahinga mu mibande no mu bishanga gusa ariko dukoresheje ubu buryo twagira ibihembwe bitatu, ni uburyo bwiza amazi ava mu kuzimu”.
Ku kibazo cy’uko hari imbogamizi z’umuriro muke ukoreshwa mu gukurura amazi, yavuze ko bisaba ko bafatanya na REG kugira ngo umuriro wongerwe.
Bihibindi w’ i Kayonza mu Murenge wa Gahini akaba umujyanama muri Koperative Indatwa Kayonza ihinga umuceri waje kureba itangizwa ry’uyu mushinga, yavuze uko yabonye uyu mushinga ati “ni umushinga muzima utapfobya kuko uruhira, kandi urakura amazi mu nda y’isi aho twe tutabashaga kuyakura ku buryo na cya gihe cy’amapfa byadufasha kuba twayakoresha”.
Eric Karinganire, Umuyobozi wa KAGERA VTC yatangarije abanyamakuru ko umushinga we ugamije kuzamura umusaruro w’umuhinzi mu bihe bitandukanye kuko amazi aba ahoraho, ikindi ni ukongera ubushobozi bw’umuhinzi yagize ati “akava mu buhinzi bwa gakondo akajya mu buhinzi bwa kijyambere bwohereza umusaruro mu mahanga”.

Eric avuga ko igishya kiri muri uyu mushinga ari ugukoresha amazi ava mu butaka kandi umuhinzi akuhira akoresheje telephone ishyirwamo ikoranabuhanga ryo kuba yafungura telefone akuhira cyangwa se akaba yanayafungura akoresheje intoki.
Umuhinzi kugira ngo akorane na KAGERA VTC asabwa kugura telefone igezweho (Smart phone), akagira uruhare mu kugura ikigega cy’amazi no kugira uruhare mu kugura amatiyo ajyana amazi mu murima we.
Icyo kigega kikaba gihuza abahinzi 30, intego yacyo akaba ari ukureba ubuziranenge bw’amazi no mu kumenya amazi yakoreshejwe mu kuhira.
Karinganire Eric ukuriye “Company” yitwa KAGERA VTC LTD, mu Gushyingo 2019 ni bwo yari mu Bushinwa mu rwego rwo kugirana amasezerano y’imyaka ibiri n’uruganda rw’aho rwitwa “Runbay Machinery” rukora imashini zikurura amazi mu butaka akifashishwa mu kuhira imyaka mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa kubera guhinga imvura ikabura.
Andi mafoto


