Urubanza rwa Bucyibaruta: Umuntangabuhamya yemeje ko mbere ya Jenoside yari umugabo w’imico myiza

Bucyibaruta Laurent mu rukiko rwa rubanda i Paris

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa kugeza ubu hakomeje kwakirwa abatangabuhamya batandukanye, aho umwe yabajijwe uko yari umuzi mbere, asubiza ko yari umugabo mwiza.

Muri uru rubanza, umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yabajijwe ati “Ese waba wari uzi Perefe? Maze asubiza Yego asobanuraga naho bahuriye.

Uyu mutangabuhamya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022 yagize ati “mbere ya Jenoside twahuriraga mu nama hari nk’iyo nibuka yabereye ahitwa ku Itaba ikaba yari inama yavugaga ku mutekano, icyo gihe hari inkubiri y’amashyaka, Bucyibaruta akavuga ko abantu bagomba kwirindira umutekano”.

Umucamanza yakomeje amubaza ati “Ese muri izo nama hari aho bavugaga Inkotanyi cyangwa Inyenzi? Asubiza Oya iyo nama ya Taba yabaye Bucyibaruta akiva i Kibungo aje ku Gikongoro yagira ngo aniyereke abantu”.

Umucamanza yamubajije ati “imyitwarire ye yari iyihe? Asubiza ati “urebye mbere wabonaga ari umugabo w’imico myiza twaranamutoraga abantu bamugiriraga icyizere wabonaga ari umugabo mwiza, mu gihe cya Jenoside sinigeze mubona cyane ko ntajyaga n’aho inama yaberaga nari mfite ubwoba”.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorana na Pax Press, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, Mugabarigira Stanley, yavuze ko Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi ndetse ngo iyo bamaraga kwica yarabibashimiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up