
Abo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakundaga kwita Ruhashya witabye Imana muri 1994,baravuga ko umutungo wabo utimukanwa ugizwe n’isambu ifite ubuso bwa hegitari ebyiri zirenga ufite UPI:1/03/10/03/755 ndetse n’inzu uri mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo, Umudugudu wa Rwinyange, wigaruriwe na Musengimana Protegene kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa kugeza 2022, aba bana baracyasiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba gusubizwa imitungo y’ababyeyi babo, ariko byaranze. Uyu Protegene we aravuga ko kugira ngo yemera gusubiza uwo mutungo agomba kubanza kwishyurwa amafaranga yose y’imyaka yamaze aharinda bo badahari.

Umwe mu banyamategeko wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko iyo umuntu aragijwe umutungo iyo nyirawo agarutse arawusubizwa nta yandi mananiza kuko iyo nzu Protegene amazemo imyaka hafi 28 iyo ikodeshwa yari kujya yinjiriza abo mu muryango wa Ngiruwonsanga buri kwezi kuko muri Kigali ntawuba mu nzu y’undi ku buntu.
Uyu Musengimina Protegene wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda nawe akaba abyiyemerera, arashinjwa n’aba bana barimo Mukamana Anne Marie ari nawe mukuru w’umuryango avuga ko uwo basigiye umutungo wabo bafitanye isano yawiyanditseho mu gihe urwandiko bamwandikiye nyuma yo kujya muri Amerika rugaragaza ko atahawe ububasha bwo kugira icyo agurisha cyangwa kugitangaho impano.
Ubu si ko bimeze kuko ngo Protogene yakasemo ibibanza abigurisha abantu batandukanye harimo na nyiri kaminuza ya KIM (yamaze kwitaba Imana), abandi ubu bamaze gutura bakaba bafite n’ibyangombwa by’ubutaka.
Abana batandatu ba Ngiruwonsanga Jean Baptiste bari muri Amerika ubu baribaza aho bazatura nibagaruka mu Rwanda mu gihe isambu yabo yatujwemo abandi ndetse Musengimana Protogene basize mu nzu yabo akaba yaranze kuyivamo, amakuru avuga ko yamaze no kuyitangaho ingwate muri banki.
Imitere y’ikibazo mu nshamake
-Abana ba Ngiruwonsanga Jean Baptiste nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagiye gushakira ubuzima muri Amerika umutungo wabo bawusigira Musengimana Protogene birangira atangiye kuwugurisha, ariko abo mu muryango bamubaza akavuga ko Leta ari yo yatanze ibyo bibanza mu gihe raporo ya Komite Ishinzwe Ubutaka mu Kagali ka Rwimbogo inyomoza ayo makuru.
-Musengimana Protogene mbere ya Jenoside yari asanzwe aza kuba mu rugo rwa Ngiruwonsanga Jean Baptiste akurikiye nyina wabo witwa Mukamudenge Madeleine, agirirwa icyizere cyo kuragizwa uwo mutungo nk’umusore wari n’umusirikare.
-Muri 1999 nibwo umukobwa wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste witwa Anne Marie ari nawe mukuru w’umuryango yumvise ko Protogene yakase ibibanza mu isambu yabo agatangira kubigurisha kandi nta burenganzira abifitiye.
-Tariki ya 23 Kamena 1999, Anne Marie umukuru w’umuryango kwa Ngiruwonsanga Jean Baptiste yanditse ibaruwa iha Musengimana uburenganzira bwo gucunga umutungo wabo, ndetse ko nta burenganzira afite bwo kuwutanga cyangwa kuwugurisha abandi bantu.
-Tariki ya 3 Ugushyingo 2003 Kalinamaryo Théogène Burugumestre w’Akarere ka Kanombe ubu ni muri Kicukiro yandikiye Musengimana Protogene ibaruwa imutegeka kuva mu mutungo w’abandi bitarenze tariki ya 30/11/2003, ariko ntiyabikora n’ubu aracyari mu nzu yubatswe na Ngiruwonsanga Jean Baptiste Ruhashya.
-Abo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste barasaba ubutabera kuko urubanza rwabo rwakomeje gusubikwa ku mpamvu batazi ari yo mpamvu basaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubatabara no kubarenganura.
-Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Munganyimana Venantie mushiki wa Musengimana Protogene niba umutungo ufitwe na musaza we niba ari uwabo arabihakana asubiza ko iwabo ari mu Karere ka Nyamagabe atari mu Mujyi wa Kigali ko ahubwo kwa Ngiruwonsanga bahazaga baje gusura nyina wabo kandi bakakirwa neza.
-Iki kibazo cyamenyeshejwe inzego zitandukanye harimo: Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Ambasade y’u Rwanda muri Amerika no ku Bunyamabanga Bukuru bwa RPF Inkotanyi, ariko ikibazo n’ubu ntikirabonerwa umuti.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 ikinyamakuru IMPAMBA, cyavuganye na Musengimana Protegene uvugwa kwanga gutanga inzu y’abana ba Ngiruwosanga yemera ko atayitanga mu gihe cyose atarishyurwa amafaranga yayitanzeho mu kuyikorera isuku no kuyicunga, yagize ati “njyewe maze imyaka 28 nta n’ifaranga yampaye, ntabwo nabimye inzu, urabizi ukuntu bagiye bavuga ngo bavugurure inzu, mu rukiko namusabye amafaranga nashyizeho, ntabwo naba ndi umuntu wakoreye Igihugu ngo ndenganye umuntu w’Igihugu’’.
Nubwo avuga ibi, ariko abatangabuhamya batandukanye barimo abavukana na Musengimana Protegene bazi iby’iki kibazo bavuga ko Musengimana Protogene imyaka irenga 20 amaze muri iyi nzu nawe yayibayemo ku buntu kuzega ashatse umugore ndetse agerekaho no kugurisha ibibanza atabiherewe uburenganzira nabo mu muryango wa Ngiriwusanga Jean Baptiste (Ruhashya).
Nubwo hiyambajwe inkiko nabwo bikaza kudindira,iki kibazo Protegene avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro akizi yanamuhamagaye mu biro yumva uko giteye asaba impande zombi kumvikana ariko nabyo byaranze.
Musengimana Protogene yasuzuguye Komite ishinzwe ubutaka mu Kagali
Byakunze kuvugwa ko Musengimana Protogene nubwo yagurishije ibibanza byo mu isambu ya Ngiruwonsanga, ariko atabyemeye ahubwo yavugaga ko Leta ari yo yasaranganyije ibyo bibanza, ariko ibi byaje kuvuguruzwa na Rutagengwa wahoze ari Umuyobozi w’Akagali ka Rwimbogo ho mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. Tariki ya 15/05/2021 Komite Ishinzwe Ubutaka mu Kagali yatumije Musengimana Protogene ntiyaboneka ariko ku murongo wa Telefone yabwiye abagize iyo Komite ko ufite uburenganzira bwo kugira icyo amubaza ari urukiko gusa nk’uko raporo yanditswe uwo munsi ibigaragaza.
Musengimana Protegene arashinjwa gushyira iterabwoba ku bana bo mu muryango wa Ngiruwunsanga Jean Baptiste Ruhashya
Umwe mu bana bo kwa Ruhashya uri muri Amerika avuga ko yaje iwabo inshuro ebyiri zose yihisha kuko ngo yabahigaga muri Kigali, ariko ibi mu kiganiro n’umunyamakuru Musengimana Protegene yahakanye ibyo kuba afite umugambi wo kugirira nabi Anne Marie Mukamana kuko inshuro zose aza mu Rwanda aho aba ari aba ahazi kandi ntacyo yamutwaye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga iki kuri iki kibazo?
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (DEA) wa Kicukiro ubwo iyi inkuru yategurwaga umunyamakuru yagerageje kumva icyo abivugaho ntibyakunda igihe cyose azaboneka nawe azahabwa ijambo mu nkuru itaha.
Ngiruwonsanga Jean Baptiste Ruhashya n’umugore we ari we nyina wabo wa Musengimana Protegene, bishwe muri 1994, ariko nyuma abana be bose berekeje muri Amerika mu rwego rwo kuhashakira ubuzima nk’uko bitangarije itangazamakuru.
Ibindi bimenyetso