Amagare: Murenzi Abdallah agiye kwiyamamariza kuyobora FERWACY ari umukandida umwe, Minisiteri ya Siporo irashinjwa kubigiramo uruhare

Murenzi Abdalah Perezida wa FERWACY (Ifoto/Internet)

Murenzi Abdallah niwe uziyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ari umukandida umwe rukumbi mu matora agomba kuba Kucyumweru tariki ya 29/05/2022, mu gihe ubwo hatangwaga kandidatire uwo mwanya yawuhataniraga na Rwabusaza Thierry.

 

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 nibwo hiriwe amakuru avuga ko Rwabusaza Thierry wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY ndetse akaba n’umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ko Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo yamutegetse kuvanamo kandidatire ye kugira ngo Murenzi Abdallah aziyamamaze ari umukandida umwe rukumbi.

Nyuma yo kumva aya makuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Shema Maboko Didier Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo avuga ko ayo makuru nta kuri kurimo.

Urutonde ndakuka rw’abagomba kwiyamamariza kuyobora FERWACY rwasohotse kuri uyu wa mbere aho muri Komite Nyobozi hose hari umukandida umwe rukumbi.

Ku mwanya wa Perezida hari Murenzi Abdallah, ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari Karangwa François, ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hakaza Kayirebwa Liliane, Umunyamabanga Mukuru ni Nkurunziza Benoit naho Umubitsi akaba Ingabire Asia wari usanzwe kuri uwo mwanya nawe ku rutonde rw’agateganyo kuri uwo mwanya yawuhataniraga na Bizimana Albert wo mu ikipe ya Muhazi Cycling Generation.

Nyuma yo gusohoka k’uru rutonde rwa burundu, bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare batangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bababajwe no kuba babujijwe kugaragaza amahitamo yabo mu matora ategerejwe kuri iki Cyumweru kuko bari biteguye gutora Rwabusaza Thierry kuko ari we bazi icyo yakoze mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda naho Murenzi badashobora kumutora kuko yaje kuyobora umukino w’amagare atawuzi ndetse atawukunda, biwusubiza inyuma.

Bamwe muri aba bayobozi b’amakipe ntibatinya kunenga Minisiteri ya Siporo ko ikomeje kubazanira abayobozi ku nyungu z’abantu bamwe ku giti cyabo zitari iz’umukino w’amagare kuko kuva amatora yegereje ngo yakomeje kuba inyuma ya Murenzi Abdallah ndetse nawe mu kwiyamamaza agasaba abanyamuryango ba FERWACY kumutora kuko ashyigikiwe na Minisiteri ya Siporo aho kubabwira imigabo n’imigambi afite ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Bimwe mu bintu byagenze nabi muri manda ya Murenzi Abdallah mu mukino w’amagare kuva 2019-2022

1. Murenzi Abdallah ikipe yamugejeje muri FERWACY yahagaritwe mu bikorwa by’umukino w’amagare kubera kutagira ubuzimagatozi

Abanyamuryango ba FERWACY bafashe icyo cyemezo mu Nteko Rusange yabaye muri Mata 2022, ariko Murenzi Abdallah nk’umuntu wabaye mu nzego z’ibanze yahise ajya muri RGB ikipe ye ya Karongi ihita ibona ubuzimagatozi bw’agateganyo mu buryo bwihuse

2. U Rwanda rwasubiye inyuma mu mukino w’amagare

Ku rwego rwa Afurika u Rwanda rwasubiye inyuma mu mukino w’amagare mu gihe mbere y’uko Murenzi aza kuyobora FERWACY rwamaze imyaka 7 ruri mu myanya itanu ya mbere. Ubu rukaba ruri ku mwanya wa 7 ruvuye ku wa 5.

Kuri Manda ya Murenzi u Rwanda rwasubiye inyuma mu mikino w’amagare

3. FERWACY yatakaje abaterankunga ibajyana mu nkiko, iki ni kimwe mu byahesheje isura mbi ubuyobozi

FERWACY yareze mu nkiko SKOL na Gorilla Games kampani zateraga inkunga umukino w’amagare kuko aba baterankunga bahagaritse inkunga batangaga mu gihe cy’amarushanwa, iki cyemezo bamwe mu banyamuryango barakinenze kuko gishobora guca intege abandi baterankunga.

4. Kuri Manda ya Murenzi Abdallah abayobozi bifuje ko FERWACY yazajya ibishyurira amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza (assurance maladie)

Muri Gashyantare 2022 nibwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyamenye amakuru avuga ko hari inama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga (online) abayobozi bemeza ko Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rizajya ribishyurira ubwishingizi mu kwivuza (assurance maladie), ariko nubwo ayo makuru atagiye hanze nta bwo bamwe mu banyamuryango bishimiye icyo cyifuzo kuko kuba mu Nama y’Ubutegetsi (Board) bitaba bivuze ko uri umukozi wa FERWACY ku buryo wakwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza.

5. Abayobozi b’amakipe binubiye gutumirwa mu irushanwa ryo Kwibuka ku munota wa nyuma

Ubutumire bw’amakipe mu irushanwa ryo Kwibuka bwanditswe tariki ya 16 Gicurasi mu gihe itariki ntarengwa yo kuba amakipe yamaze gutanga lisite y’abakinnyi byari ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, ariko byarangiye bitubahirijwe, aho byageze ku wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 ku masaha ya nimugoroba lisite y’amakipe azitabira itaratangazwa.

6. Amarushanwa y’amagare abakinnyi bitabiraga yaragabanutse cyane

Isiganwa nka Rwanda Cycling Cup ryafatwaga nka shampiyona y’Igihugu y’Umukino w’amagare ntirikibaho, hakiyongeraho n’andi masiganwa menshi yo ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rutakitabira kugeza aho abakinnyi ubwabo babaza banyuze kuri “Twitter” icyo ubuyobozi bubateganyiriza kugira ngo bazongere kwitabira amarushanwa y’amagare kuko bakora imyitozo ku giti cyabo bikarangirira aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up