Umunyamabanga wa Green Party arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ibinyabuzima

Depite Ntezimana Jean Claude Umunyamabanga Mukuru wa Green Party

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Depite Ntezimana Jean Claude arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ikinyabuzima icyo ari cyo cyose kuko yaba isazi cyangwa se umubu byose ari ingirakamaro.

Ibi, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022 nyuma y’amahugurwa yahuje abanyamuryango b’iri shyaka muri Kigali (Olympic Hotel)  aho yavuze ko hagize ikinyabuzima na kimwe abantu birengagiza byabagiraho ingaruka, yagize ati “hagize ikinyabuzima na kimwe twirengagiza muri rusange natwe twaba twiyibagiwe bivuze ko tugomba kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, tukamenya ngo bibayeho neza buriya ku bahanga ntushobora kumenya y’uko isazi yagira akamaro, ntushobora kumenya ko umubu nubwo ukurya ugufitiye akamaro”.

Depite Ntezimana Jean Claude avuga ko iyo abantu birengagije ibinyabuzima bigira ingaruka umunsi ku wundi bikaba byakurura indwara zishobora kwica abantu.

Abanyamakuru babajije uyu muyobozi niba’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) niba rifite gahunda yo kwivuguruza ku magambo ryavuze ko ridashyigikiye ko mu Rwanda hazanwa ab’imukira bo mu Bwongereza asubiza  ko ari icyemezo bafashe bamaze kucyumvikanaho kuko u Rwanda rutarusha u Bwongereza ubunini ndetse rutaburusha ubukungu.

Abanyamuryango ba Green Party mu nama ya biro Politike n’amahugurwa ku rusobe rw’ibinyabuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up