Kigali: Espérance yateguye amarushanwa ahuza abana bo muri “League” ebyiri

Iyi mikino yitabiriwe n’abana benshi

Association de Jeunes Sportifs de Kigali (AJSK:Espérance) yateguye amarushanwa yiswe “U 17  Football Youth League” yahuje “League” ebyiri ari zo: Kimisagara Youth League na Kabuye Youth League” mu rwego rwo gushaka impano mu bana bakina umupira w’amaguru.

Iyi mikino yatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, ku kibuga cya Kimisagara, aho Minisiteri ya siporo yari ihagarariwe na Jerome Emilien Bisangabagabo naho FERWAFA ikaba yari ihagarariwe na Liliane.

Mu mikino yabimburiye iyindi, Esperance F.T.C yatsinze ibitego 3 kuri 1 cya Snipers F.T.C ya Kimisagara naho Family Talent y’i Nyamirambo itsinda Giticyinyoni 3 kuri 2.

Minisiteri ya siporo yari ihagarariwe na Jerome Emilien Bisangabagabo

Nsengimana Donatien umuyobozi wa Espérance yatangarije abanyamakuru ko iri rushanwa rizasozwa muri Nzeli 2022, ryitabirwa n’amakipe 19 aho buri kipe izahura n’indi kugeza ku mukino wa nyuma aho amakipe yitwaye neza azahembwa ibikoresho bitandukanye bya siporo nk’imipira yo gukinana n’imyambaro ya siporo.

Nyuma y’itangizwa rya “U 17 Football Youth League” hazakurikira no gutangiza amarushanwa azahuza abana b’abakobwa.

Umuyobozi wa Esperance yakomeje avuga ko nyuma hazabaho guhuza abakinnyi b’abahanga bazajya bakina ukwabo mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo bakomeze kwitabwaho kugeza binjiye mu rwego rwisubuyeho mu yandi makipe akomeye yo mu Rwanda.

Fabio Hintze umukorerabushake muri AJSK: Esperance waturutse mu Budage yabwiye abanyamakuru ko akamaro k’aya marushanwa ari ugufasha urubyiruko kwerekana impano zarwo.

Yakomeje avuga ko yiteguye kugira uruhare mu migendekere myiza y’iri rushanwa rigamije kuzamura abana bafite impano mu gukina umupira w’amaguru.

Muri Kimisagara Youth League harimo amakipe atandukanye nk’iyitwa Gitinyiro FC, Etoile du Rwanda, Family Talent, United Eagle n’andi naho muri Kabuye Youth League harimo: CCC Team Kabuye, Les lionsons, Eleven Stars, Amazing, Leon Foundation, Tigers United n’andi.

Nsengimana Donatien umuyobozi wa Esperance ageza ijambo ku bari aho

Jerome Emilien Bisangabagabo ushinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri mu gutangiza amarushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up