Amagare: Bamwe mu bayobozi b’amakipe barinubira gutumirwa mu irushanwa ku munota wa nyuma

Bamwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare barinubira ko FERWACY itakibategurira amarushanwa menshi mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga (Ifoto/Igihe)

Bamwe mu bayobozi b’amakipe y’umukino w’amagare mu Rwanda barinubira ko batinze kumenyeshwa irushanwa batumiwemo ryo Kwibuka rigomba kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022 mu Muyi wa Kigali.

Nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA.COM kibikesha ubutumire bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ni uko bwanditswe tariki ya 16 Gicurasi mu gihe itariki ntarengwa yo kuba amakipe yamaze gutanga lisite y’abakinnyi byari kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, ariko byarangiye bitubahirijwe, aho byageze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 ku masaha ya nimugoroba lisite y’amakipe azitabira itaratangazwa.

Bamwe mu bayobozi b’amakipe bavuga ko bitumvikana uburyo batungujwe irushanwa kandi kugira ngo umukinnyi yitabire bisaba imyiteguro ihagize yaba mu gukora imyitozo no mu gushaka ubushobozi bw’amafaranga. Hari uwavuze ko hari hashize igihe abakinnyi b’umukino w’amagare binubira ko nta gahunda y’amarushanwa Ishyirahamwe ryabo ribategurira, atungurwa no kubona batumirwa mu irushanwa ryo kwibuka hasigaye icyumweru kimwe kugira ngo amatora ya Komite Nyobozi abe.

Amatora y’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda azaba tariki ya 29 Gicurasi 2022.

Amakipe yatumiwe mu isiganwa ryo kwibuka ni 11 asanzwe ari umunyamuryango wa FERWACY hakiyongeraho n’andi ataraba umunyamuryango yose hamwe agera muri 18.

Amakipe y’abanyamuryango ba FERWACY yatumiwe mu isiganwa ry’amagare

1. Fly Cycling Club

2. Cycling Club for all

3. Muhazi Cycling Club

4. Kigali Cycling Club

5. Kayonza Young Stars

6. Bugesera Cycling Club

7. Les Amis Sportifs

8. Benediction

9. Nyabihu Cycling Team

10. Karongi Vision Sport Center

11. CINE EL MAY.

Byagenze gute kugira ngo ikipe ya Murenzi Abdallah Perezida wa FERWACY yahagaritswe mu bikorwa by’umukino w’amagare itumirwe mu irushanwa ryo kwibuka nk’umunyamuryango?

Murenzi Abdalah Perezida wa FERWACY (Ifoto/Internet)

Tariki ya 23 Mata 2022 mu Nteko Rusange yateraniye muri hoteli ya Sainte Famille i Kigali, abanyamuryango ba FERWACY bahagaritse ikipe ya Karongi Vision Sport Center, Murenzi Abdallah yanyuzemo aza kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda muri 2019 kuko nta buzima gatozi yari ifite, indi kipe yahagaritswe kuri uwo munsi ni iya CINE EL MAY bakunze kwitirira Mayaka.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko Murenzi Abdallah nk’umuntu wakoze mu nzego z’ibanze yakoresheje imbaraga zose ikipe yamutanzeho umukandida ibona ibyangombwa by’ubuzima gatozi bw’agateganyo ku buryo bwihuse, ari yo mpamvu ikipe y’amagare ya Karongi iri mu yatumiwe mu isiganwa ryo Kwibuka rya 2022 nk’umunyamuryango wa FERWACY.

Uko gushaka ubuzima gatozi hutihuti kw’ikipe yatanzeho umukandida Murenzi ngo ni ukugira ngo arebe ko yakongera kwiyamamaza mu yindi manda mu matora ategerejwe tariki ya 29 Gicurasi 2022 nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyamuryango batifuza ko agaruka kuyobora FERWACY.

Guhera ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyashatse kubaza abayobozi ba FERWACY lisiti y’amakipe agomba kwitabira irushanwa ryo Kwibuka kuri iki Cyumweru bigeza ku wa Gatanu ntacyo baratangaza.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM na none cyashatse kubaza Murenzi Abdallah Perezida wa FERWACY impamvu batunguye amakipe nk’uko abayobozi b’amakipe babivuga yanga kugira icyo asubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *