Amerika yaciye agahigo mu kugira abasivile benshi batunze imbunda

Mu myaka 20 ishize, imbunda zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’izinjizwa muri icyo gihugu ziturutse mu mahanga zariyongereye cyane, bikaba bikekwa ko ari na yo ntandaro y’ubwicanyi bwifashishije intwaro bumaze iminsi bwigaragaza muri icyo gihugu.

Inyigo nshya y’Ikigo Bureau of Alcohol, Tobacco, Firearms and Explosives, igaragaza ko imbunda zikorerwa muri Amerika umubare wa zo wikubye kabiri mu myaka 20 ishize, mu gihe iziva hanze hanze umubare wazo wikubye kane.

Umubare w’abatunze imbunda nto (pistol) muri Amerika wiyongereye ku kigero gikomeye, mu gihe umubare w’imbunda nto zikorerwa muri Amerika wiyongereyeho ku kigero cya 24,080%.

Muri rusange, imbunda zose zikorerwa muri Amerika ziyongereye ku kigero cya 187 % naho iziva hanze ziyongera ku kigero cya 350 %.

Iyi raporo ije mu gihe Amerika icyunamiye abirabura icumi bishwe mu mpera z’icyumweru gishize ahitwa Buffalo mu Mujyi wa New York, bishwe n’umuntu witwaje intwaro.

Iperereza ryagaragaje ko imbunda ukekwaho kwica abo bantu yakoresheje yayiguze mu buryo bwemewe n’amategeko.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kiza imbere mu kugira abasivili benshi batunze intwaro nkuko raporo yo mu 2018 ya Small Arms Survey yabigaragaje.

Hagati ya 1968 na 2017 muri Amerika abantu miliyoni 1.5 bicishijwe intwaro. Ni umubare munini uruta uw’abasirikare ba Amerika bamaze kugwa mu ntambara zose yarwanye kuva ibonye ubwigenge.

Mu 2020, Abanyamerika basaga 45.000 bicishijwe imbunda, akaba ari wo mwaka waciye agahigo.

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *