Mu rubanza rwa Bucyibaruta hari uwisubiyeho ku ijambo yabwiye Abafaransa muri 2012

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa kugeza ubu hakomeje kwakirwa abatangabuhamya batandukanye, aho umwe muri 2012 wavuze ko adashobora kumutangaho ubuhamya, ariko muri 2022 aza kwisubiraho akaba ari umwe mu batangabuhamya bumviswe kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM gikesha abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022, umutangabuhamya yabajijwe n’urukiko impamvu muri 2012 yabwiye Abafaransa bari mu iperereza mu Rwanda ko Bucyibaruta aramutse afashwe atakwemera kuzamutangaho ubuhamya ubu akaba yemeye kubutanga.

Uyu mutangabuhamya yasubije ko muri 2012 yari afite ubwoba ko aramutse avuze ibyo ubuyobozi budashaka yari kugirirwa nabi cyane kuko yari muri gereza ariko kuri ubu ngo nta bwoba afite ibintu mu Rwanda byahindutse.

Humviswe na none umutangabuhamya wigaga mu ishuri rya Marie Merci riri mu Karere ka Nyamagabe ahahoze kera ari muri Perefegitura ya Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wavuze ko mbere ya Jenoside ku ishuri yabonye haba igeragezwa rya Jenoside yagize ati “abanyeshuri b’Abahutu twiganaga bishe Abatutsi habanje imyigaragambyo nijoro,maze umwana wa Depite Rugira witwaga Provodence Rugira, abwira Directeur Sebera ibanga ko abanyeshuri b’Abahutu bateguye kwica Abatutsi. Diregiteri yabibwiye ubuyobozi, agerageza guhumuriza abanyeshuri”.

Yakomeje agira ati “bahise bafata imitumba (abanyeshuri b’Abahutu) bashyira mu makarito bajya ku irimbi rya Runyerera bavuga ko bahambye Abatutsi bose”.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022 rwari rugeza ku munsi wa 8, rwatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2022, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up