Umutangabuhamya yasabye ko Bucyibaruta yoherezwa mu Rwanda agasaba imbabazi Abanyarwanda

Bucyibaruta Laurent mu rukiko rwa rubanda i Paris

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kuri uyu wa Kabiri humviswe abatangabuhamya bo mu Rwanda, aho hari uwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda agasaba imbabazi abanyarwanda yahemukiye.

Uru rubanza rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro akaba aburana kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abanyamakuru bavuye mu Rwanda bakajya mu Bufaransa gukurikirana uru rubanza batangaza ko umutangabuhamya yavuze ko nyuma yo kurokoka ubwicanyi kuri Paruwasi ya Kibeho yabashije guhungira kuri paruwasi ya Karama .Gusa naho ngo abicanyi bari bamaze kwica abatutsi i Kibeho barabakurikiranye.

Umutangabuhamya yongeyeho ko abayobozi bahemukiye Abanyarwanda,kandi ntacyo babafashije, kandi ko asaba ko Bucyibaruta yakoherezwa mu Rwanda, agahura n’Abanyarwanda akabasaba imbabazi.

Uyu mutangabuhamya yagize ati” Bucyibaruta nk’umuyobozi yahemukiye Abanyarwanda, icyo nifuza ni uko yagezwa mu Rwanda agasaba imbabazi Abanyarwanda”.

Umutangabuhamya yakomeje agira ati”hari abo njya mbona bishe abantu, no muri Gacaca basabye imbabazi, ariko nta kundi nagira, twarabyakiriye”.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 rwatangiye tariki ya 9 Gicurasi 2022, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up