Cricket:IPRC Kigali na Zonic Tigers zegukanye ibikombe bya shampiyona

IPRC Kigali yishimiye kuba iya mbere mu itangira rya shampiyona ya Cricket

Icyiciro cya mbere cya shampiyona ya Cricket cyakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 aho Zonic Tigers CC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Kigali CC amanota 217 kuri 112 naho mu cyiciro cya kabiri igikombe cyatwawe na IPRC Kigali.

Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss ihitamo kubanza gukora “batting” ishyiraho amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).

Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko yashyizeho amanota 112 Zonic ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (10 All out Wickets).

Asaba Bryan wa Zonic ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, anashyiraho amanota 120 mu dupira 60 yakinnye.

Ku rundi ruhande, IPRC Kigali Cricket Club yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Right Guards amanota 153-134.

IPRC Kigali ni yo yatsinze Toss ihitamo kubanza gukora batting, ishyiraho amanota 153 havuyemo abantu 3 (3 Wickets).

Igice cya kabiri cyarangiye ikipe ya Right Guards CC isabwa amanota 154 kugira ngo yizere gutsinda uyu mukino, ntibyigeze biyorohera kuko yashyizeho amanota 134 havuyemo abantu batandatu.

Muri uyu mukino, Manishimwe Oscar wa IPRC Kigali ni we wabaye umukinnyi mwiza akaba yatsinze amanota 55 mu dupira 62 yakinnye.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA), buratangaza ko uyu mukino uri gutera imbere kuko abakiri bato ari bo bakomeje gutsinda bityo bitanga icyizere cyo kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Abakinnyi bitwaye neza bahawe igihembo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *