Bucyibaruta niwe wisabiye ko uwahoze ari Ministre w’Intebe aza mu rubanza rwe

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gicurasi 2022 nibwo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubera mu rukiko rwa rubanda i Pari mu Bufaransa humviswe umutangabuhamya Dismas Nsengiyaremye, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuva muri Mata 1992 kugera muri Nyakanga umwaka wa 1993.

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wigeze kuba Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro rwari rugeze ku munsi wa gatandatu.

Laurent Bucyibaruta uburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda akaba ari we wisabiye ko Dismas Nsengiyaremye w’imyaka 77 ahamagazwa n’urukiko nk’impuguke, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAX Press).

Aba banyamakuru bavuga ko Dismas Nsengiyaremye wigeze kuba Ministre w’Intebe mu Rwanda mbere yo gutanga ubuhamya yabanje kurahira ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri.

Dismas Nsengiyaremye mu rukiko yavuze ko nta kintu cyihariye apfana na Bucyibaruta, kuko ku nshuro ya mbere bamenyaniye muri Christ Roi i Nyanza aho yigaga, Laurent Bucyibaruta amwiga imbere umwaka umwe kuko we iwabo ari mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Mu rukiko Dismas Nsengiyaremye yanze kugira ibyaha ashinja Bucyibaruta, avuga ko atari afite uruhande abogamiyeho ndetse akubahiriza amahame akaba ari byo yamubonyeho ubwo yari Ministre w’Intebe.

Yongeyeho ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na Guverinoma, abaperefe bakayagezwaho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza ya Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *