Bucyibaruta ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yasabye ko amasaha y’urubanza yagabanywa

Bucyibaruta Laurent (ifoto/ afrimag.net)

Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi, yasabye ko amasaha y’urubanza rwe yagabanywa kuko afite intege nke.

Ku munsi wa gatanu w’urubanza rwe rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, Laurent Bucyibaruta kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022 yinjiye mu rukiko yitwaje imbago imwe.

Nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA kibikesha abanyamakuru bavuye mu Rwanda bakajya gukurikirana urwo rubanza, ni uko kuri uyu wa Gatanu umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo yise “Le genocide au Village” kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni urubanza rwamaze amasaha hafi ane, ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi bw’uregwa, bwabajije ibibazo Dr Helene Dumas, ku mpamvu avuga ko Laurent Bucyibaruta atakagombye kwiregura avuga ko atamenye iby’ubwicanyi bwaberaga muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga, bwongera no kumubanza niba akurikije uburyo inzego zari zubatse icyo gihe, byarashobokaga ko Laurent Bucyibaruta atamenya ko hari ubwicanyi bwabereye muri Perefegitura ayobora, asubiza ko inzego zari zubatse kuva kuri Perefegitura kugera kuri Serire bahanaga amakuru na gahunda zari zigamije kurimbura Abatutsi, kandi ko zayoborwaga n’abayobozi bakuru, zimwe mu nama zikaba zarakorwaga na Laurent Bucyibaruta.

Yavuze ko guhera ku itariki ya 20-21 Mata, Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bamaze kwicwa ku ishuri rya Eto Murambi, kuri Kiliziya ya Cyanika na Kaduha, kuko bari babanje kubegeranya bose bababwira ko ari ukubarindira umutekano.

Laurent Bucyibaruta ashinjwa ko yakoresheje inama yise yo kugarura umutekano muri Gikongoro, aho yavugaga ko ibyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko, ndetse ari n’ibikorwa by’urugomo.

Muri iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye bo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’iza gisirikare, Laurent bucyibaruta yasabye abayobozi ba za komini kubwira abaturage gukaza umutekano, ndetse no gushyira za bariyeri ahantu hanyuranye, nko kuri kilizya za Cyanika na Kaduha, ku kigo nderabuzima cya Murambi, kandi ko bagomba kurwanya umwanzi. Dr Dumas, yavuze ko iyi nama ntacyo yatanze, kuko abantu barushijeho kwicwa.

Ubushinjacyaha bwamubabije kandi kugira icyo avuga ku mvugo zakoreshwaga mu gihe cya Jenoside, asubiza ko hari amagambo asanzwe akoreshwa mu Kinyarwanda, ariko adasobanuye ibintu bibi, nko gukora, guhiga, ku buryo kumva cyangwa gusoma ibyo abayobozi bavugaga wakumva ari ibisanzwe, ariko, yari yarahinduriwe igisobanuro cyayo, akoreshwa mu guhamagarira Abahutu kwica Abatutsi.

Me Jean Marie Biju Duval wunganira uregwa, yabajije niba kuba Jenoside yari ivanze n’intambara,bitashoboraga gutuma bamwe mu bayobozi batakaza ubushobozi bwabo, Mme Dumas avuga ko hari aho byagiye biba, abayobozi batitabiriye umugambi wa Jenoside bakicwa, ariko ko bitari rusange mu gihugu hose.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Gicurasi 2022 hazumva umutangabuhamya Dismas Nsengiyaremye, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuva muri Mata 1992 kugera muri Nyakanga umwaka wa 1993.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *