Table Tennis: Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu buryo bugoye, ariko bihagararaho

Ikipe y’u Rwanda ya Table Tennis yabaye iya kane muri Ethiopia

HAHIRWABASENGA Didier na NIYONIZIGIYE Eric hamwe na ISHIMWE François Regis wagiye ari umuyobozi wa delegasiyo, ariko bikarangira nawe abaye umukinnyi kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 nibwo bageze mu Rwanda bavuye muri Ethiopia mu irushanwa rya Afurika ryiswe “Regional Qualification for 2022 Africa Senior Championship”, aho begukanye umwanya wa kane kandi baragiye mu buryo bugoye.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze Eritrea na Seychelle, naho mu guhatanira umwanya wa gatatu n’uwa kane Uganda ibarusha inota rimwe, u Rwanda ruhita ruba urwa kane mu bihugu 9 byitabiriye iri rushanwa.

HAHIRWABASENGA Didier yabwiye abanyamakuru ko ari irushanwa bitabiriye bwa mbere ariko nubwo bagiye mu buryo bugoye ariko baranzwe n’ishyaka aho umwe yabaga umukinnyi agahindukira akaba umutoza.

Nyuma yo kugera mu Rwanda babwiye itangazamakuru uko urugendo rwagenze

Didier yatangaje ko ari bo kipe y’Igihugu yitabiriye iyi mikino idafite umutoza, ariko biyemeza gukina uko bashoboye, yagize ati “ababonye uko dukina bavuze ko tubonye umutoza ushoboye u Rwanda rushobora gutwara iki gikombe cya Afurika”.

NIYONIZIGIYE Eric ubwo abanyamakuru bamubazaga icyo ibindi bihugu bahuye na byo bibarusha yasubije ko ari ugutegurwa neza, yagize ati “twebwe nta n’icyumweru twakoze cy’imyitozo”.

Yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yohereje umukozi wayo wababaye hafi kuva irushanwa ritangiye kugeza risojwe.

Bahati Innocent Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ko iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya COVID-19, bityo bakibona ubutumire, nyuma nta mbaraga babishyizemo yaba mu rwego rw’imyitozo no mu rwego rw’amikoro.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kubona ko bagiye gusiba ayo marushanwa, Perezida wa Rwanda Table Tennis Federation bamugejejeho icyo kibazo, yemera gufasha abo bakinnyi ari na bwo bahise babimenyesha Minisiteri ya Siporo, yagize ati “iyi ni experience ya mbere duhuye nayo ubutaha abakinnyi bazitegura neza”.

Bahati yemera ko ku rwego rwa Tekinike Federasiyo ya Table Tennis mu Rwanda itariyubaka neza ari yo mpamvu bakeneye umutoza ushoboye w’ikipe y’Igihugu nubwo yaturuka hanze.

Bahati Innocent Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda (uturutse iburyo) yaje kwakira abakinnyi baserukiye u Rwanda muri Ethiopia

Aba bakinnyi bagiye ari ubuyobozi bwa “Rwanda Table Tennis (RTTF)” bwirwarije kugira ngo bitabire iri rushanwa, mbere yo kugenda nta mpanuro babanje guhabwa na Minisiteri nk’uko isanzwe ibigenza iyo ikipe y’Igihugu igiye kwitabira imikino mpuzamahanga ndetse igahabwa n’ibendera ry’Igihugu.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) mu Rwanda bufite gahunda yo gukoresha amarushanwa menshi ari yo mpamvu bukeneye inkunga ya Minisiteri ya siporo n’iya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *