Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro yatangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kubera uruhare akekwaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abiciwe mu duce dutandukanye twa Gikongoro nko kuri Kiliziya ya Mbuga, Kiliziya ya Cyanika n’iy’i Kaduha, ku ishuli ry’i Murambi, Ecole des Filles de Kibeho (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru) no kuri Gereza Gikongoro, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Stanley Mugabarigira,Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye abanyamakuru ko Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi ndetse ko iyo bamaraga kubica yabashimiraga nk’umuntu wari umuyobozi wa komite ya Perefegitura y’Urubyiruko rw’Interahamwe muri Gikongoro.
Mu kirego cya Bucyibaruta ashinjwa gukoresha inama z’umutekano mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho yari afite itego y’uko Abatutsi bagomba kwicwa bose.
Abamushinja bavuga ko izi nama zaberaga mu cyumba mberabyombi kiri mu mujyi wa Nyamagabe ahazwi nka SPEP ahafatwaga nko ku ngoro ya Muvoma, ahari ibiro bya MRND muri Perefegitura ya Gikongoro.
BBC itangaza ko Bucyibaruta ari we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akaba abaye uwa kane mu baburanishijwe.
Bucyibaruta mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa yavuze ko ari umwere bitewe n’uko idosiye ye yari imaze imyaka myinshi ariko agakomeza kwidegembya.
Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yakurikiranwaga hamwe n’iya Padiri Munyeshyaka ariko iye ni yo yageze mbere mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) i Paris mu Bufaransa uru rubanza rukazarangira tariki ya 1 Nyakanga uyu mwaka.