Kigali: Habereye ubukangurambaga bwa “Global Fund” ikeneye miliyari 18 z’amadolari

Muramira Bernard Umuyobozi wa RNGOF on HIV/AIDS & HP

Hakenewe miliyari 18 z’amadolari azifashishwa mu bikorwa by’umuryango Global Fund muri 2024-2026 mu kwita ku bafite Virus itera SIDA, guhangana na Malariya ndetse n’Igituntu.

Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) n’izindi nzego zita ku buzima mu Rwanda na Global Fund kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, bakoreye inama muri Kigali igamije kuvuga kuri ayo mafaranga Global Fund ikeneye, aho agomba kuva ndetse n’umusaruro bayitezeho mu guhangaan na Virusi itera SIDA, Igituntu na Malariya.

Innocent Cyiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu biro bikorera muri Minisiteri y’Ubuzima  bishinzwe ubufatanyabikorwa hagati y’u Rwanda na Global Fund, yabwiye abanyamakuru ko Global Fund ari ubufatanye bw’Ibihugu, Ibigo byigenga n’abantu ku giti cyabo akaba ari umushinga watangijwe na Kofi Atta Annan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Abitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

Uyu muyobozi avuga ko habaho gahunda y’imyaka itatu y’ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga yo gushyira muri icyo kigega cy’Isi.

Innocent yagize ati “buri myaka itatu baba bafite intego y’ibyo bashaka kugeraho, urugero mu ntego y’iyi myaka itatu ishize kwari ukubona miliyari z’amadolari, muri izo miliyari z’amadolari 14 ni gahunda yo gutera inkunga ibihugu bifashwa na Global Fund mu gihe cy’imyaka itatu, muri iyo myaka itatu  ishize u Rwanda rwahawe miliyoni 191 z’amadolari kugira ngo rutere inkunga ibikorwa byo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu, ubu niyo gahunda turiho na Ministeri y’Ubuzima bari gushyira mu bikorwa iyo gahunda y’imyaka itatu izarangira muri 2024”.

Yakomeje agira ati “kugira ngo rero icyo kigega gishobore kubona andi mafaranga hajeho indi “cycle” y’imyaka itatu, igikorwa turimo ni ubukangurambaga bw’amafaranga ku nshuro ya karindwi kugira ngo dushobore kubona andi mafaranga yo gutera inkunga ibyo bikorwa mu myaka itatu iri imbere guhera 2024 kugeza 2026 ni yo mpamvu rero aba bashyitsi twabonye ba Global Fund bari kuzenguruka ibihugu byose cyane cyane muri Afurika kugira ngo za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta bashobore kugira uruhare mu kubona amafaranga yo kujya muri cya kigega”.

Innocent Cyiza avuga ko bari mu bukangurambaga kugira ngo babone miliyari 18 z’Amadolari azakoreshwa muri gahunda zo gukomeza gutera inkunga “program” yo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu, kuko hatabonetse andi mafaranga nyuma ya 2024 abarwayi bari ku miti barushaho kuremba.

Isabella Nizeyimana, uhagarariye umuryango w’abagore babana n’agakoko gatera SIDA muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ishami ry’u Rwand uzwi nk a” Community of Women Living with HIV/AIDS Eastern Africa- Rwanda Chapter” yatangarije abanyamakuru ko Global Fund iyo itaza kubaho hagombaga gupfa abantu benshi. Avuga ko amaze imyaka isaga 25 afata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, bikaba byaramufashije kurera abana be bagakura kuko yari afite ubuzima bwiza ashobora gukora imirimo itandukanye.

Iyi nama yateguwe na RNGOF on HIV/AIDS & HP yitabirwa na UNAIDS, PEPFAR, Global Fund, Minisiteri y’Ubuzima, imiryango ya sosiyete siviri itandukanye n’abandi.

Tariki ya  13 Nzeli 2021 muri Kigali hazirikanywe ibikorwa by’umuryango nterankunga Global Fund mu gihe cy’imyaka 20, haba n’umuhango wo gushyikiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urumuri rwari rumaze iminsi irindwi  mu Rwanda ruturutse i Burundi.

Andi mafoto y’abitabiriye

Batanze ikiganiro

Uwari uhagarariye Global Fund

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *