Bugesera Women Sitting Volleyball Club irerekeza i Rubavu, intego ni ukuzana igikombe

Ikipe ya Bugesera mu myitozo

Ikipe y’abagore ya Bugesera ya Sitting Volleyball, irerekeza mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu gukina imikino ya nyuma (final) izaba kuri uyu wa Gatandatu kugeza Kucyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022, ari na bwo ikipe ya mbere izahabwa igikombe.

Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) akaba n’umutoza wa Sitball na Sitting Volleyball yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko ajya i Rubavu afite intego yo gutwara igikombe kuko ibyiciro (phase) byose byabanje batsinze ari aba mbere.

Ikipe y’abakobwa ya Bugesera ni yo yegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona yabaye tariki ya 28 kugeza 29 Ugushyingo 2021 yabereye ku kibuga cya Bugesera, yongera gutwara umwanya wa mbere tarki ya 18-19 Ukuboza 2021 mu mikino yabereye mu Karere ka Gasabo, yongera kuba iya mbere muri “phase” ya 3 ya shampiyona yabereye mu Karere ka Gisagara tariki ya 5 kugeza 6 Werurwe 2022.

Ikipe ya Bugesera ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, akaba ari nayo kipe ifite itapi yabugenewe ikipe ikoreraho imyitozo no kuyikiniraho mu gihe cy’amarushanwa.

Mu kwitegura “Final” ya Shampiyona ya Sitting Volleyball mu mpera z’iki Cyumweru, ikipe y’abagore ya Bugesera yatangiye gukora imyitozo guhera ku wa Kabiri nk’uko byemezwa na Ndamyumugabe Emmanuel.

Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera akaba n’umutoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up