Table Tennis: Abakinnyi 2 baserukiye u Rwanda mu mikino ya Afurika

Delegasiyo yitabiriye imikino ya Table Tennis muri Ethiopia

HAHIRWABASENGA Didier na NIYONIZIGIYE Eric baserukiye u Rwanda mu marushanwa ya Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) yo ku rwego rwa Afurika abera muri Ethiopia yiswe “Regional Qualification for 2022 Africa Senior Championship”.

Nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA.COM kibikesha ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya “Table Tennis” mu Rwanda, ni uko aba bakinnyi bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu saa cyenda mu gihe amarushanwa agomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki ya 5 kugeza ku wa 8 Gicurasi 2022.

Bahati Innocent Visi Perezida wa “Rwanda Table Tennis Federation (RTF) atangaza ko hatoranyijwe abakinnyi babiri bagomba guserukira u Rwanda hashingiwe ku irushanwa ryateguwe n’umutoza Cedrick mu gihe cy’amahugurwa y’abatoza yabaye tariki ya 17 Mutarama 2022, bityo ahitamo abakinnyi 10 bafashwe by’agateganyo nk’abagize ikipe y’Igihugu.

Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda riyobowe na Birungi Jean Bosco rifite intego yo gutegura amarushanwa menshi mu gihugu hibandwa ku bana bato kugira ngo bajye bitwara neza mu marushanwa abera mu Rwanda n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

ISHIMWE François Regis niwe wagiye ayoboye delegasiyo y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya “Regional Qualification for 2022 Africa Senior Championship” muri Ethiopia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up