
Ikipe ya Huye yegukanye Shampioyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) irusha inota rimwe ikipe y’Akarere ka Musanze na yo iri mu makipe akomeye muri uyu mukino kuko ari yo ifite igikombe cy’irushanwa rya “Football for all league) cya 2018.
Iyi Shampiyona yakinwe mu byiciro (phase) bine, itangira tariki ya 23 Ukwakira 2021.

Rugwiro Audace, Perezida wa Rwanda Amputee Football Association (RAFA) mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022 yashimiye amakipe yose yitabiriye iyi shampiyona, ashimira na none by’umwihariko CICR yemeye kubatera inkunga kugira ngo iyi mikino igende neza.
Uko imikino yagenze mu mpera z’icyumweru
- HUYE 4-1 NYAMASHEKE
- MUSANZE 0-0 NYARUGENGE
- RUBAVU 4-2 NYAMASHEKE
- NYARUGENGE 1-4HUYE
- MUSANZE 2-1RUBAVU
- MUSANZE 2-0 NYAMASHEKE
- HUYE 2-1RUBAVU
- Nyarugenge 1-1 Nyamasheke
- Rubavu2-2Nyarugenge
- Huye 1-1Musanze
Uko umwaka wasojwe ku rutonde rusange
- HUYE 35pts
- MUSANZE 34pts
- RUBAVU 22Pts
- NYARUGENGE 17pts
- NYAMASHEKE 2.
Ikipe ya Huye yabaye iya mbere yahembwe Igikombe hamwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, iya kabiri ihabwa ibihumbi 60 naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 40.
Manirutabyose Patrick ukinira Rubavu yahawe igikombe nk’umukinnyi watsinze kurusha abandi naho umukinnyi witwaye neza kurusha abandi aba Ntambara Jean Paul
Imikino ya nyuma (final) ya Shampiyona ya “Amputee Football” yasorejwe mu Karere ka Musanze Kucyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022.
Andi mafoto yaranze isozwa rya Shampiyona ya Football Amputeee