Abatuye n’abagenda i Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, by’umwihariko abagana ikigo nderabuzima cya Kabuye, bakomeje gutakamba basaba gukorerwa umuhanda ukomeje kuba mubi, bikabangamira abagana iki kigo nderabuzima.
Ni umuhanda w’igitaka uva mu muhanda munini wa Kaburimbo impande y’uruganda rw’isukari rwa Kabuye uzamuka, unyura ku maduka y’abaturage ugakomeza unyuze ku kigo nderabuzima cya Kabuye.
Uyu muhanda warangiritse cyane ku buryo wuzuyemo imikuku myinshi bikagora abawunyuramo, ariko noneho birushaho kuba bibi iyo imvura yaguye kuko bitoroha kugira ngo umuturage azabone ikinyabiziga kihamujyana, na cyane ko uretse imikuku haba hananyerera cyane.
Simon ni umuturage utuye muri aka gace, agira ati “uko mubyibonera namwe murabona ko uyu muhanda wangiritse bikabije ! ubu nta moto ishobora kwemera kuhagutwara, nta bwo rero bitworohera na gato”
Ububi bw’uyu muhanda si abaturage basanzwe gusa babuvuga kuko n’abakorera ikigo nderabuzima cya Kabuye bavuga ko bigorana kugira ngo imbangukiragutabara(Ambulance), izagere ku kigo nderabuzima mu gihe izanye Umurwayi cyangwa ihamuvana imujyana ku bitaro bya Kibagabaga.
Ngendahayo Placide ni umuganga mu kigo nderabuzima cya Kabuye, agira ati “tuba dukeneye gukora ama references duhamagara ambulance ngo itware umurwayi kubera umuhanda ari mubi, tuba dufite impungenge ko umurwayi yahura n’ikindi kibazo kiyongera ku burwayi bitewe n’uyu muhanda, kandi n’iyo duhamagaye Ambulance itugeraho itinze”.
Ndayisenga Japhet na we akorera mu kigo nderabuzima cya Kabuye, na we agira ati “tuba dukeneye ko abarwayi bagera ku kigo nderabuzima batararemba cyane, ariko bibaho ko hari ubwo bahagera barembye cyane kubera umuhanda mubi, turamutse dukorewe uyu muhanda byatuma bahagera indwara itarakomera kandi natwe bikatworohera kugera ku kazi vuba”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bwizeza aba baturage ko uyu muhanda uzakorwa mu gihe cya vuba, kuko uri mu mihanda yihutirwa igiye gutunganywa n’umujyi wa Kigali, kandi ukazahita unashyirwamo kaburimbo ku buryo bishobora gukorwa umwaka utaha wa 2023, kuko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamaze kubyemeranyaho n’abawuturiye bemeye gucuma imbago z’ibipangu byabo, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Louis de Gonzague Rwamucyo yabitangarije ikinyamakuru impamba.
Rwamucyo agira ati “uyu muhanda uri ku rutonde rw’imihanda yihutirwa izakorwa n’umujyi wa Kigali, umujyi wa Kigali wamaze kubyemeranywaho n’abawuturiye bemeye gucuma imbago z’ibipangu byabo kandi ku buntu, ariko kandi twamaze gukusanya amafaranga milliyoni mirongo ine(40,000,000frs), azunganira abaturage uzasenyera bashobora kwimuka, turizeza abaturage ko uzashyirwamo kaburimbo, ku buryo tugize umugisha wakorwa umwaka utaha”.

Nk’uko uyu muyobozi w’umurenge wa Jabana abivuga ; ngo uyu muhanda uje ukurikira umuhanda wa kaburimbo Karuruma-Bweramvura-Makawa wubatswe mu mwaka ushize, bityo rero akizeza abagenda n’abakorera muri aka gace ko utazatinda gukorwa kugira ngo wihutishe iterambere ryabo.