
Ibitaro bya Rilima (CCO Rilima) biri mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata 2022 byibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ibi bitaro bivura abafite ubumuga, byibutse abahoze ari abakozi babyo, abarwayi n’abarwaza bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi ndetse n’uwatanze ubuhamya bose bashimiye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Eric Muhirwa yabwiye abariho ko mu mateka y’Abanyarwanda bari umwe, ariko nyuma abakoloni aho baziye babacamo ibice kugeza Abatutsi bahunze muri 1959, nyuma abasigaye bakomeza gutotezwa kugeza 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwabuhama Jean Baptiste warokotse Jenoside ku bitaro bya CCO Rilima yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo.
Rwabuhama yavuze ko yihise muri purafo ariko, nyuma Abazungu baje batwara bene wabo, bo barabasiga, kugeza ubwo yagerageje no kwiyahura akoresheje imiti yica udukoko n’amabuye ya radio ariko ntiyapfa
Yakomeje avuga uburyo mu bitaro bya Rilima harimo abasirikare n’abapolisi batwaraga abantu bakajya kubica, akaba ababazwa no kuba aho imibiri yabo iri atahazi.
Rwabuhama yaboneyeho umwanya wo gushimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside bake bari basigaye bakarokoka.
Imanishimwe Yvette Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Bugesera yavuze ko muri 1992 mu cyahoze ari Komine Gashora mu Bugesera ari hamwe mu ho Jenoside yageragerejwe.
Uyu muyobozi ari nawe wari Umushyitsi Mukuru yavuze ko bibabaje kubona Jenoside ibera ku bitaro yagize ati “Iyo Jenoside igeze mu bitaro uwakaramiye undi akamwica ni icyerekana ubukana Jenoside yakoranywe”.
Imanishimwe yasabye abari aho guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse asaba ko abana bigishwa amateka ya Jenoside uko ari kuko hari abavuga amagambo mabi asesereza, yagize ati “birababaje kuba nyuma y’imyaka 28 hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Yakomeje avuga ko kuba hari abana ubu bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside hari aho bayikura, mu kiganiro n’abanyamakuru yagize, ati “urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, birumvikana hari aho bakura ubutumwa bubi bushobora gutuma bagira iyo ngengabitekerezo, icyo tubashishikariza rero twakwiheraho twebwe ababyeyi ni ukuganiriza urubyiruko tukarubwira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse tukabashishikariza cyane gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakamenya ko kuba umwe ari cyo twahisemo tukayishyira imbere y’ibindi”.
Dr Albert Nzayisenga umuyobozi w’Ibitaro bya Rilima bizwi ku izina rya “CENTRE DE CHIRURGIE ORTHOPÉDIQUE PÉDIATRIQUE ET DE RÉHABILITATION SAINTE MARIE DE RILIMA” yatangarije abanyamakuru ko abakoze Jenoside kuri ibi bitaro abenshi bari abasirikare n’abapolisi kuko Interahamwe zari zananiwe kuhinjira.
Umutangabamya yavuze ko hari uwo biciye mu rutoki undi baramutwara ntiyamenya irengero rye
Dr Albert yagize ati “ubu rero ni urugendo rwo gutangira gushaka amakuru byimbitse kugira ngo tubashe kuba twamenya amakuru y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri iki Kigo kuko abakiguyemo nk’uko umutangabuhamya yabitubwiye, uwo azimo ni umwe undi yasohowe mu kigo n’umurwaza wari wajemo nawe bamusohoye mu kigo nubwo imyaka 28 ishize ariko ni igihe cyo gushaka ayo makuru”.
Dr yagize ubutumwa agenera urubyiruko ndetse n’abakozi ba CCO Rilima, ati “ngira ngo ubutumwa twatanga twabuhera mu Kwibuka Twiyubaka kandi tugakangurira abakozi bacu cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka kwegera abacitse ku icumu dukorana kubahumuriza kandi no gufata ingamba zikomeye kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside itazigera igaragara mu kigo cyacu”.
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 mu bitaro bya CCO Rilima witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera, uhagarariye Polisi n’uwari uhagarariye ingabo.
Andi mafoto


