Amagare: Murenzi Abdallah ikipe yamugejeje muri FERWACY yamaze guhagarikwa, harifuzwa impinduka mu matora ategerejwe

Murenzi Abdallah umaze imyaka ibiri n’igice ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ikipe ya Karongi yamutanzeho umukandida muri 2019 yamaze guhagarikwa mu bikorwa by’umukino w’amagare mu Rwanda ku bwo kuba iyi kipe itagira ubuzima gatozi.

Nyuma y’Inteko Rusange yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 bamwe mu banyamuryango ba FERWACY babwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko mu matora ya Komite Nyobozi azaba tariki 29 Gicurasi 2022 bifuza ko Komite yose icyuye igihe itagomba kugaruka kuko mu gihe imazeho umukino w’amagare wasubiye inyuma.

Inteko Rusange ya FERWACY yahagaritse na none ikipe ya CINE EL MAY bakunze kwitirira Mayaka ku bwo kutagira ubuzima gatozi.

Bamwe mu banyamuryango ba FERWACY baganiriye n’ikinyamakuru IMPAMBA, ariko banze ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko nyuma yo kuba Inteko Rusange yahagaritse ikipe ya Karongi Murenzi Abdallah yanyuzemo aza kuba Perezida w’Ishyirahawe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda ku bwo kutagira ubuzimagatozi ko iyo ari imwe muri gihamya yerekana ko atagomba kongera kwiyamamariza uwo mwanya.

Abayobozi bifuzwa muri FERWACY ni abumva umukino w’amagare ndetse bawukunda

Bamwe mu banyamuryango b’Ibishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bavuga ko bifuza kubona impinduka mu matora azaba muri Gicurasi 2022, ndetse bagasaba ko batora umuyobozi bihitiyemo kuko Murenzi Abdallah yari azwiho gukunda umupira w’amaguru kuko yayoboye neza Rayon Sports ariko batungurwa no kubona aje kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ari na yo ntandaro y’ibibazo byose byasubije inyuma uyu mukino.

Aba bayobozi b’amakipe y’umukino w’amagare bavuga ko abayobozi bifuza ari abazi umukino w’amagare, bawukunda ndetse bashobora kuwitangira ikipe y’u Rwanda igatanga umusaruro mu marushanwa mpuzamahanga.

Icyifuzo ni uko Komite yose ya FERWACY icyuye igihe itagomba kugaruka mu matora ategerejwe

Mu Nteko Rusange ya FERWACY yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, mu ijambo Murenzi Abdallah yavugiye aho muri Komite ye yashimiye Sekanyange Jean Leonard ko ari we washyize ibintu ku murongo cyane cyane ibijyanye n’akazi ka biro ndetse no gushyiraho amategeko, ariko ntawundi yavuze wagaragaje umwihariko.

Impamvu bamwe mu ba Perezida b’amakipe basaba ko Komite ya FERWACY icyuye igihe itagomba kugaruka, ni uko umukino w’amagare wasubiye inyuma aho gutera imbere.

U Rwanda rwasubiye inyuma mu mukino w’amagare ku rwego rwa Afurika mu myaka ibiri n’igice ishize

U Rwanda rwamaze imyaka hafi umunani ruri mu myanya itanu ya mbere muri Afurika mu mukino w’amagare, ariko ubu rurabarizwa ku mwanya wa karindwi. Ibi akaba ari imwe muri gihamya yemeza ko umukino w’amagare uri gusubira inyuma kuko abawurimo batawumva cyangwa se baje bakurikiyemo izindi nyungu.

FERWACY yatakaje abaterankunga ibajyana mu nkiko, iki ni kimwe mu byahesheje isura mbi ubuyobozi

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda muri manda ya Murenzi nibwo habayeho igisa no guhangana n’umuterankunga.

FERWACY yareze mu nkiko SKOL na Gorilla Games kampani zateraga inkunga umukino w’amagare, iki cyemezo bamwe mu banyamuryango barakinenze kuko gishobora guca intege abandi baterankunga.

Kuri Manda ya Murenzi Abdallah abayobozi bifuje ko FERWACY yazajya ibishurira amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza (assurance maladie)

Muri Gashyantare 2022 nibwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyamenye amakuru avuga ko hari inama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga (online) abayobozi bemeza ko Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bazajya bishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza (assurance maladie), ariko nubwo ayo makuru atagiye hanze nta bwo bamwe mu banyamuryango bishimiye icyo cyifuzo kuko kuba mu Nama y’Ubutegetsi (Board) bitaba bivuze ko uri umukozi wa FERWACY ku buryo wakwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza. Ikindi cyatumye iki cyifuzo kitavugwaho rumwe ni uko abayobozi bafashe icyo cyemezo mu gihe manda yabo yari isigaje ukwezi kumwe ngo irangire muri Werurwe 2022.

Tariki ya 16 Gashyantare 2022 iki kibazo cyo kwishyurira ubwishingizi mu kwivuza abayobozi ba FERWACY ikinyamakuru IMPAMBA cyakibajije Murenzi Abdallah asubiza ati “Ngira ngo ababivuze babivuze nabi. Twemeje ko abakozi ba FERWACY n’abandi bakora imirimo itandukanye y’ubukorerabushake muri FERWACY bajya bafashwa kubona ubwishingizi”.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga abo bakorerabushake bagomba kwishyurirwa ubushingizi mu kwivuza abo ari bo yasubije ati “Abari mu nzego za FERWACY batagira ubwishingizi bwo kwivuza”.

Murenzi Abdallah yanze kugira icyo atangariza umunyamakuru nyuma y’Inteko Rusange yo ku wa 23/04/2022

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ikinyamakuru IMPAMBA cyashatse kujya gukurikirana imigendekere y’Inteko Rusange ya FERWACY yabereye muri Sainte Famille Hotel muri “etage ya 2” ushinzwe gutanga amakuru avuga ko bitemewe, ahashoboka ari nyuma ya saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba Inteko Rusange ishojwe, umunyamakuru yahageze iyo saha asanga nta munyamakuru n’umwe uhari mu gihe byari biteganyijwe ko nyuma y’iyo nteko rusange hagomba kuba ikiganiro n’abanyamakuru, akomeza gutegereza bigeze saa moya n’igice z’ijoro inama itarasozwa arataha kugira ngo nyuma azavugishe abayobozi kuri telefone.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022 ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyahamagaye Murenzi Abdallah uyoboye FERWACY ntiyafata telefone ye amwandikiye no kuri Whattsapp ubutumwa ntiyabusubiza.

Ikinyamakuru INYARWANDA.COM kuri iki Cyumweru cyatangaje ko Murenzi Abdallah mu Nteko Rusange yaciye amarenga ko ashobora kutagaruka mu buyobozi bwa FERWACY ndetse yishimira ko yahungukiye inshuti nshya.

FERWACY yahagaritse amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup yafatwaga nka Shampiyona y’Igihugu aho yafashaga abakinnyi gukora imyitozo ihagije, hari n’amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rutitabiriye ari na yo mpamvu rwasubiye inyuma muri Afurika mu mukino w’amagare.

Hari andi makuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM kigicukumbura avuga ko Murenzi Abdallah yananiwe kuyobora FERWACY urugero ari uko mu isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2022, iri shyirahamwe ryaguye mu bihombo (maquant) ubu rikaba ryishyuzwa miliyoni nyinshi.

Murenzi Abdalah Perezida wa FERWACY wayoboye mu gihe cy’imyaka 2 n’igice (Ifoto/Internet)
Ikipe ya Karongi yahagaritswe mu gihe yari yitabiriye Inteko Rusange

G

AHUNDA Y’AMATORA – FERWACY 2022 yemejwe mu Nteko Rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *