Gasabo: Abakorera Ikigo Nderabuzima cya Kabuye biyemeje  gukumira Jenoside

Bashyize indabo ku Rwibutso

Abakorera Ikigo Nderabuzima cya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza kwimakaza indangagaciro zo kutarobanura abo bavura.

Umuhango wo kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo nderabuzima cya Kabuye, wabaye kuri uyu wa gatatu, wabimburiwe no gushyira indabyo ku rwibutso rwa Kabuye.

Muri uyu muhango abakorera iki kigo nderabuzima bavuze ko biyemeje guharanira kuvura ababagana nta kurobanura, bitandukanye n’uko bamwe mu bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi babikoraga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba kandi bakavuga ko igikorwa cyo kwibuka ari igikorwa bakiriye neza.

Muhawenimana Violette, agira ati “nk’abaganga turaharanira gutanga urugero rwiza mu bandi baganga bagenzi bacu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho, ibi tubikora tugira Umutima w’impuhwe kubatugana bose kugira ngo batwiyumvemo, nk’abaganga bafite ishusho y’ubumuntu”.

Japhet Ndayisenga nawe akorera mu kigo nderabuzima cya Kabuye, agira ati “icya mbere nubwo turi abaganga turi abaturage dufite aho dutuye mu mirenge, imidugudu, icya mbere rero tugomba kubanira neza abaturanyi kandi tukabashishikariza ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda”.

Mu gihe aba bakora mu rwego rw’ubuvuzi bavuga ibi; Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabuye Madame Umureshyankwano Bernadette, avuga ko mu nama n’ibiganiro bihuza abakozi babaganiriza ku gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Madame Umureshyankwano agira ati “ Ubutumwa bwo turabutanga uko bwije n’uko bukeye, tugira inama n’ibiganiro duhuriramo nk’abakozi ba “centre de santé”, tukaboneraho kuganira ku cyatuma twunga ubumwe, dukumira icyatanya abanyarwanda ari nayo mpamvu mubona twakoze iki gikorwa cyo kwibuka”.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Gasabo Shema Jonas wari intumwa y’Akarere ka Gasabo muri uyu muhango; yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi guharanira indangagaciro  zituma batarobanura ababagana, bagaharanira gufasha ababakomokaho kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.  Mu mvugo y’uyu muyobozi ngo ni uko bagomba kugira u Rwanda rwiza, aho kuvuga ko bagomba kugira u Rwanda Paradizo na cyane ko nta wuzi Paradizo uko isa.

Uyu muyobozi yakomeje asaba n’ibindi bigo kujya byibuka ababikoragamo n’ababiganaga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nk’uko ikigo nderabuzima cya Kabuye cyabikoze.

Abari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Kabuye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baragera kuri 6, icyakora muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abayirokotse muri aka gace bifuza ko iki kigo nderabuzima cyazashyiraho ibuye ryanditseho amazina yabo mu rwego rwo kurushaho kubazirikana.

Muri uyu mwaka abakozi b’ikigo cya Kabuye biyemeje kuvuza umwe mu barokotse ufite ibikomere bikabije, witwa Pierre ufite imyaka 63 y’amavuko, kuri ubu wugarijwe n’ubumuga burimo ubwo yasigiwe na Jenoside hamwe n’ubundi yagize nyuma ya Jenoside, banamugabira inka izamufasha mu buzima bwa buri munsi.

Abakozi ba Centre de Santé ya Kabuye
Epiphanie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Shema ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gasabo
Umureshyankwano Bernadette

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *