Abanyabigwi mu mukino wa Cricket bo muri Barbados bemereye Kagame ko bazagira uruhare mu iterambere ryawo mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Barbados, taliki ya 16/04/2022 yagiranye ibiganiro n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket bamwizeza ubufasha mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda binyuze mu gutoza.

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley bahuye n’abanyabigwi batandukanye mu mukino wa Cricket muri iki gihugu  barimo:  Sir Garfield St Aubrun Sobers “Sir Gary Sobers”, Sir Wesley Winfield Hall, Sir Cuthbert Gordon Greenidge, Joel Garner na Ian David Russell Bradshaw  ukuriye ihuriro ry’aba banyabigwi ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Barbados,  Conde Riley.

Aba banyabigwi, Sir Gary Sobers na Sir Wesley Winfield Hall bashyikirije Perezida Kagame impano.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley abinyujije ku rukuta rwa “Instagram” yagaragaje ko hashize igihe u Rwanda rutangiye gahunda yo guteza imbere umukino wa Cricket bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “muri Barbados, uyu mukino umaze imyaka irenga 100 ukinwa, ibyakozwe rero u Rwanda rwabyigiraho mu guteza imbere uyu mukino”.

Amateka agaragaza ko umukino wa Cricket watangiye gukinwa muri Barbadoso mu myaka ya 1806.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *