Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryabimburiye andi mu marushanwa yo Kwibuka

Abakinnyi mu kurushanwa berekanye ubuhanga bafite mu mukino wo koga

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) ni ryo ryabimburiye ayandi mu gukoresha amarushanwa yo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba siporo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Aya marushanwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022 muri “piscine” ya “Green Hills Academy” i Nyarutarama, ikipe y’iri shuri akaba ari na yo yegukanye umwanya wa mbere.

Maniraguha Eloi Kapiteni w’ikipe ya Green Hills yitwa MAKO SHAKES yasabye Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda gutegura amarushanwa menshi kugira ngo abakinnyi bongere gusubira ku murongo kuko basubijwe inyuma na COVID-19 yahagaritse ibikorwa bya siporo.

Abayobozi bafataga ifoto y’urwibutso n’amakipe yitwaye neza

Uko amakipe yakurikiranye n’imidali yegukanye

  1. MAKO SHAKES yegukanye imidali 29
  2. C.S Karongi yatwaye imidali 18
  3. Vision Jeunesse Nouvelle yegukanye imidali 14
  4. CBS Karongi yatwaye imidali 7
  5. Rwamagana (R.C.S.C) yatwaye imidali 5.

Amakipe yitabiriye iyi mikino yo kwibuka ni 12 yaturutse mu duce dutandukanye tw’Igihugu.

Icyo abayobozi batangaje nyuma y’aya marushanwa

Girimbabazi Rugabira Pamela, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) yatangarije abanyamakuru ko gutegura iri rushanwa ari intambwe ikomeye bateye mu mukino wo koga kuko hashize igihe kinini nta rushanwa bakoresha kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Komite nyuma yo gutorwa ni irushanwa rya mbere duteguye kandi ryagenze neza”.

Pamela yavuze ko bateguye iri rushanwa bagamije kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kandi kugira ngo urubyiruko rukora siporo yo koga rumenye amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Ikipe ya mbere yahawe igikombe

Yakomeje avuga ko impamvu iri rushanwa bariteguye mbere kwari ukugira ngo abanyeshuri bajye kwiga nyuma yo kuryitabira.

Shema Maboko Didier, Umunyamabanga Uhoraho wa Ministeri ifite siporo mu nshingano zayo, avuga ko imikino yo kwibuka itegurwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka cyane cyane aba “sportifs” barimo abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana maze bigakorwa binyuze mu marushanwa.

Kuba hari ababyeyi baherekeje abana babo muri aya marushanwa Shema yavuze ko bigaragaza uburyo ababyeyi bashyigikiye iterambere rya siporo.

Shema yagize ati “ni uruhare rwa buri wese mu guteza imbere siporo, iyo ababyeyi baherekeje abana bibaha imbaraga ndetse bafatanyije n’abatoza bamenya uko abana babo bahagaze bikaba biduha icyizere ko dufatanyije siporo izatera imbere”.

Girimbabazi Pamela Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda bukuriwe na Girimbabazi Pamela, bwatowe muri Mutarama 2020, ariko butangira kwinjira muri izo nshingano muri Werurwe ubwo Abanyarwanda bari muri Guma mu rugo kubera icyorezo cya “Coronavirus” (COVID-19).

Andi mafoto

MAKO SHAKES yatwaye igikombe
Ikipe ya Rwamagana yabaye iya gatanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *