Abakinnyi bagera muri 140 baturuka mu makipe atandukanye mu Rwanda, nibo bategerejwe mu irushanwa ryo koga rigamije kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022 guhera saa tatu kugeza saa munani z’amanywa, rikazabera muri “pisine” ya Green Hills Academy i Nyarutarama.
Iri rushanwa ryiswe “GENOCIDE MEMORIAL SWIMMING CHAMPIONSHIP” rikaba ryaratangiye muri 2010, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 10 bitewe nuko ritabaye mu mwaka wa 2020 ndetse na 2021 kubera icyorezo cya COVID-19 nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF)
Urutonde rw’amakipe azitabira
- A Thousand kilos swimming club
- Mako sharks swimming club
- Aquawave swimming club
- Les dauphins
- Cercle sportif de Kigali
- Cercle sportif de Karongi
- Vision Jeunesse Nouvelle
- Gisenyi Beach swimming club
- CBS Karongi
- Rwesero Swimming club
- Rwamagana swimming club
- Rubavu sporting Club
Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi aho intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe izatanga ikiganiro.
Umushyitsi Mukuru muri iri rushanwa azaba ari Shema Maboko Didier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPORTS).
Muri iri rushanwa ryo koga hazaba hari n’abahagarariye Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’abashinzwe amarushanwa yo kwibuka abakinnyi (GMT 2022).
Bazatsinda James, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda atangaza ko iri rushanwa na none rizaberamo amajonjora y’abazitabira imikino ya shampiona y’isi y’umukino wo koga izabera i Budapest muri Hungary guhera taliki ya 18/06-03/7/2022 ndetse n’abazitabira imikino y’Abakoresha Icyongereza (Commonwealth games) izabera i Birmingham mu Bwongereza muri Nyakanga 2022.